Afungura ku mugaragaro TUGANE AHEZA UMURENGE SACCO RWIMBOGO mu karere ka Gatsibo, minisitiri ushinzwe imirimo y’abaminisitiri, Musoni Protais, yakanguriye Abanyarwanda muri rusange kwitabira kubitsa mu bigo by’imari iciriritse.
Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’amagare kuri uyu wa mbere berekeje Asmara mu gihugu cya Eritrea mu mikino nyafurika izatangira tariki ya 8 kugeza 11 ugushyingo 2011.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Gishamvu, mu karere ka Huye ruvuga ko kuba umuntu atarize bitatuma atagira uruhare mu kubaka amashuri kuko ayo mashuri azigirwamo n’abazamukomokaho, abavandimwe ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.
Nyuma y’igihe kitari gito inganda zikora ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga (Apple na Samsung) zitarebana neza, komisiyo yo mu burayi yafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye niba koko ibyo izo nganda zivuga ko zipfa ari byo.
Alpha, Dream Boyz, na Miss Jojo begukanye ibihembo bya PAM (Pearl of Africa Music) Awards ku cyumweru tariki 6/11/2011 mu gihugu cya Uganda.
Mu murwa mukuru w’igihugu cya Burukinafaso, Ouagadougou, ngo hadutse ingeso y’ubujura bw’ibitsina byabagabo.
Mu nama nyungurana bitekerezo bagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye i Kigali, ababana n’ubumuga butandukanye bo mu Rwanda baravuga ko bashima gahunda y’uburezi Leta y’u Rwanda itabaheza.
Theogene Hakorimana na Protais Nyandwi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi I Remera bazira kwiba umushoramari w’umuhinde amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’amadolari 2570.
Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe ku cyumweru tariki 6/11/2011.
Umutoza mukuru wa Rayon Sport akaba n’uwungirije mu ikipe y’igihugu, Jean Marie Ntagwabira, arifuzwa n’ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania kuko Moses Basena urimo kuyitoza ubu ashobora kwirukanwa.
Muri iki cyumweru abayobozi b’ibihugu n’aba za guverinoma bagera ku 10 bategerejwe i Kigali mu nama y’umuryango w’abibumye iziga ku bijyanye n’ubuzima bw’ibihugu nyuma y’ amakimbirane ndetse no kubaka amahoro. Iyi nama iteganyijwe kuva tariki 08 kugeza tariki 09 Ugushyingo 2011 muri hoteli serena i Kigali.
Urukiko rw’ i La Haye mu gihugu cy’u Buholandi rwategetse ko ibimenyetso bikenewe mu rubanza rwa Ingabire byoherezwa mu Rwanda.
Abadepite b’Abanyarwanda bari mu inteko ishingamategeko y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cy’umuganda batera ibiti bigera kuri 9600 ku ishuri ribanza rya Gihara ho mu murenge wa Runda.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge cyo mu karere ka Huye, Furere Jean Claude Munyaneza aratangaza ko abarezi bo mu mashuri abanza bakwiye kugira amahugurwa kw’ikoreshwa rya za mudasobwa ahoraho kugirango bahore bajyana n’igihe mu kwigisha abana bashinzwe kurera.
Umuvugizi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Roland Amoussouga, yatangaje ko igihe urukiko ruzaba rufunze imiryango muri nyakanga 2012 hazabaho ikibazo cyo kubona ibihugu bizakira abazaba bagizwe abere.
Intara y’uburasirazuba n’iy’uburengerazuba kuri uyu wa gatanu zasinye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane. Aya masezerano azibanda cyane ku guteza imbere ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ubuhahirane.
Indirimbo « Udasimburwa » y’abaririmbyi bo mu Rwanda bagize itsinda J-Kid yabashije gukomeza mu irushanwa « couleurs talent » ritegurwa na Radio RFI (Radio France International) mu kiganiro couleurs tropicales.
Uyu munsi kuwa gatandatu tariki 05 Ugushyingo kuri petit stade harimo kubera imikino yo kwishyura (umunsi wa kabiri) ya shampiyona y’igihugu ya basketball APR BC 95-51 UGB, umukino wahuje Espoir BC na Kigali BC urangiye Espoir BC 73-83 Kigali BC
Muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano agamije guca ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere k’ibiyaga bigari, ku ishuri rya gisirikari rya Gako, kuwa gatanu tariki 4/11/2011 hasenywe toni icumi z’intwaro zarangije igihe.
Mu mezi umunani ya mbere y’uyu mwaka wa 2011 ubukerarugendo mu Rwanda bwinjije amadevize asumbye ay’umwaka ushize ku kigero cya 32%.
Gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye niyemezwa hazabaho ubushakashatsi bw’ingano y’udukingirizo twihariye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye tujyanye n’ingano y’igitsina cyabo.
Nyuma yo kwemerwa kwa Palesitina mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO) leta ya Isiraheli yatangaje ko itazongera gutanga umusanzu yatangaga muri uwo muryango.
Nyuma y’imyaka 17 Jenoside ibaye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda habonetse imibiri y’abaguye muri iyi kaminunza mu gihe cya Jenoside yakozwe mu mwaka w’1994.
Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 3 ugushyingo 20011 yemeje ko Gasingwa Michel ariwe munyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe.
Nyuma yo kuvugurura isoko, inyubako ya banki y’abaturage n’andi mazu atandukanye, ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Huye birakomeje.
SABMiller, uruganda rukomeye muri Afrika y’amajyepfo rukora ibinyobwa bitandukanye rwashyize ahagaragra inzoga igurishwa ikoze mu myumbati yitwa Impala.
Umuririmbyi Tom Close atangaza ko umuziki akora uwukora mu rwego rwo kwishishimsha, ngo izindi nyungu abona ziza nyuma.
Umubare muke w’abaganga babigize umwuga mu Rwanda bafite ingorane yo kutabona umwanya wo kwihugura kuko buri gihe bahora bakenewe mu kazi. Abakenera ubufasha mu buvuzi bariyongera mu gihe abanganga bo batiyongera nk’uko bikwiye.
Abayobozi b’ibihugu 20 bikize kw’isi kurusha ibindi (G20) kuri uyu wa kane bateraniye mu gihugu cy’Ubufaransa ahitwa Cannes mu nama izamara iminsi ibiri. Mu byabahuje harimo kuvuga ku bukungu bw’isi ndetse no kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bahuriyeho.
Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa rurahakana ibivugwa n’ imfungwa z’ abanya Sierra Leon zifungiye mu Rwanda ko zidafatwa neza ahubwo ngo zigafatwa ku buryo budasanzwe.
Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye (ONU) yatangaje ko umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon, yagirirye uruzinduko muri Libya mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu.
Kuri uyu wa gatutu tariki ya 2 ugushyingo 2011 urukiko rwo mu Bwongereza bwemeje ko umuyobozi w’urubuga rwa interneti menamabanga, Wikileaks, azoherezwa kuburanishirizwa mu gihugu cya Suede aho bivugwako yakoreye ibyaha by’ihohotera rishigiye ku gitsina.
Ku bigo bimwe na bimwe byo mu karere ka Gicumbi ibizamini bya leta byatangiye bikererewe kubera ko abakandida bigenga ndetse n’abanyeshuri baba mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo baje batinze.
Ku itariki ya 15 ukuboza nibwo urukiko rw’ubujurire mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha (ICTR) ruzaca imanza z’abantu batatu barimo Théoneste Bagosora, hamwe n’abandi babiri aribo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva na Dominique Ntawukulilyayo.
Urukiko rw’ ikirenga rwavuze ko urubanza ubushinjacyaha buregamo umuyobozi w’ ikinyamakuru Umurabyo, Agnes Nkusi Uwimana ndetse n’umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Saidath Mukakibibi, ruzasubukurwa ku itariki ya 19 Mutarama mu mwaka wa 2012, kuko abashinjacyaha bafite imanza nyishi muri iki gihe.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umunyamategeko uburanira abandi wakoraga umurimo wo gucuruza intanga ze mu minsi ishize aherutse kumenya amakuru y’uko ubu ari umubyeyi w’abana bagera kuri 74 bamukomokaho.
Ku itariki ya 15 ukuboza nibwo urukiko rw’ubujurire mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha (ICTR) ruzaca imanza z’abantu batatu barimo Théoneste Bagosora, hamwe n’abandi babiri aribo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva na Dominique Ntawukulilyayo.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’umutungo kamere, Evode Ngombwa, yatangaje ko kuri uyu wa kane amabuye y’agaciro ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yinjijwe ku buryo butemewe n’amategeko, azasubizwa Congo Kinshasa.
Mu rwego rwo kugabanya akajagari kaboneka mu mwuga w’ubushoferi, minisiteri y’ibikorwa remezo imaze gukora inyigo ikubiyemo amategeko agenga abakora uwo mwuga.
Umuhuzabikorwa w’ibiro by’ubutaka n’ibikorwaremezo mu karere ka Gasabo Eng. John Karamage yatangaje ko itariki yo kwimura amagaraje yo mu Gatsata yimuriwe ku wa 31 Ukuboza 2011. Ibi biri mu rwego rwo kwimura ayo magaraje ibikorwa bya ba nyirayo bidahutajwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Dr. Alexis Nzahabwanimana muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kuzamura ireme ry’ubwikorezi bukoresha indege.
Kumugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 30 ukwakira 2011 nibwo Abdel Rahim Al-Kib yatorewe kuyobora guverinoma y’inzibacyuho y’gihugu cya Libiya nyuma yo gustinda abo bari bahanganye.
Itorero Inyamibwa ry’umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (AERG-UNR ) bashoje igikorwa cyo kwigisha amahoro mu gihugu cya Kenya babinyujije mu bikorwa ndangamuco ndetse n’imbyino gakondo berekaniraga mu iserukiramuco gakondo.
Hashize imyaka igera kuri itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwakira abanyeshuri bashya baba baje gutangira amasomo. Abanyeshuli bashya bamara icyumweru cyose (induction week) basobanurirwa banamenyerezwa ubuzima bwo muri kaminuza.
Kuri uyu wakabiri tariki ya 1 Ugushyingo nibwo filime yiswe “icyizere” ivuga ku Rwanda yerekanwa mu ishuri rikuru rya Bismarck State College ryo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kuwa 30 ukwakira 2011 polisi yataye muri yombi abagabo batatu bashinjwa kandi baniyemerera gukora ibyaha byo guhungabanya umutakano. Abo ni Matabaro Manasse w’imyaka 46 y’amavuko, Sekamana Faustin w’imyaka 30 y’amavuko na Nteziryayo Christophe w’imyaka 34 y’amavuko.
Kuri uyu wa mbere nibwo Minisiriri wa Siporo Protais Mitali yatangaje kumugaragaro ko umunyaserbia Sredojevic Milutin ‘Micho’ ari we uzahabwa akazi ko gutoza Amavubi.
U Rwanda rwatomboye kuzakina na Nigera mu majonjora y’icyiciro cya kabiri agamije gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’epfo muri 2013.