Zambia ishyigikiye ko uwakoze Jenoside wese agezwa imbere y’ubutabera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Harry Kalaba aratangaza ko igihugu cye gishyigkiye ko buri muntu wese wagize uruhare muri Jenoside agomba kugezwa imbere y’ubutabera, kuko batakwishimira ko abo bantu bidegembya nyuma y’amahano basize bakoze.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 7 kamena 2015, nyuma yo gukora urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, akabasha kwibonera amateka yaranze u Rwanda mbere, muri Jenoside na nyuma yayo.

Minisitiri Kalaba yabanje gushyira indabo no kunamira imibiri ishyinguye mu mva zo ku Rwibutso wa Kigali.
Minisitiri Kalaba yabanje gushyira indabo no kunamira imibiri ishyinguye mu mva zo ku Rwibutso wa Kigali.

Yagize ati “Ndumva mbabajwe n’ibyo nabonye. Nari nziko habaye Jenoside ariko sinari nziko byageze aho niboneye. Mu gihugu cyacu natwe nibyo Perezida ahora adukangurira ko tudakwiye kubana turebana mu ndorerwamo y’ubwoko.

(…) Zambia yakoranye cyane n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, turabishyigikiye kuko nta shema twaterwa n’uko uwo ari we wese yatwara ubuzima bwa mugenzi we.”

Yasobanuriwe amateka atandukanye ya Jenoside anerekwa ibice bigize uru rwibutso.
Yasobanuriwe amateka atandukanye ya Jenoside anerekwa ibice bigize uru rwibutso.

Yavuze ko Afurika yamaze kwigira isomo ku byabaye mu Rwanda ko ubuzima bw’abantu buhenze kandi bakaba bakwiye kwitondera ikintu icyo ari cyo cyose cyakongera gutera ubwicanye ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri Kalaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho we n’itsinda ryaje rimuherekeje baza kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, ku buhahirane n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Mu mvugo igaragara akababaro, Minisitiri Kalaba yatangaje ko ibi bidakwiye kugira ahandi biba haba mu karere k'ibiyaga bigali cyangwa mu Rwanda.
Mu mvugo igaragara akababaro, Minisitiri Kalaba yatangaje ko ibi bidakwiye kugira ahandi biba haba mu karere k’ibiyaga bigali cyangwa mu Rwanda.

Zambia nacyo ni igihugu kidakora ku Nyanja nk’u Rwanda gifatanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kiracyari mu nzira y’amajyambere ariko ubukungu bwayo bushingiye ahanini ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no ku gutanga ingufu z’amashanyarazi z’imirasire y’izuba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka