Yihishe munsi ya bariyeri y’abicanyi by’amahirwe ararokoka - Ubuhamya

Rutagungira Damascène wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, avuga ko yihishe munsi ya bariyeri, aho interahamwe zategeraga abantu atabizi, ariko ku bw’amahirwe abasha kurokoka.

Rutagungira yihishe munsi y'aho interahamwe zategeraga ku bw'amahirwe ntibamubona
Rutagungira yihishe munsi y’aho interahamwe zategeraga ku bw’amahirwe ntibamubona

Ibi ni ibikubiye mu buhamya yatanze ku wa 07 Mata 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana (100) yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Kayonza bikaba byabereye mu Murenge wa Kabarondo.

Rutagengwa avuga ko yavutse Jenoside ikorwa, kuko mu 1960 yari afite imyaka itanu y’amavuko bityo iyabaye mu 1994 kwari ugusoza umugambi watangiye kera.

Tariki ya 07 Mata 1994, nibwo yamenye ko Habyarimana yapfuye abibwiwe n’umuturanyi ndetse uko amasaha akura amenya ko muri Komini Kigarama (Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma), Abatutsi batangiye kwicwa.

Kugera ku itariki 11 Mata 1994, ngo barwanye n’interahamwe za Kigarama bakabasha kwirukana ibitero byazo, ariko batazi ko uwari Burugumesitiri wabo, Ngenzi Octave, abicungira hafi kuko yarimo yinginga abaturage be ngo na bo batangire ubwicanyi bitarabajyamo.

Tariki ya 12 Mata 1994, uwitwa Barahira ngo ni we watanze itegeko ry’uko abantu bari batuye ahitwa Rurenge, bose bagomba kwicwa kuko ngo ari Abatutsi.

Yagize ati “Komini Kigarama yose iratera, Barahira na we amanukana abantu akuye hano Kabarondo bahura n’abanya-Rugazi bahurira ahitwa Kiyonza baje kudukubira hagati. Ariko jyewe nari nabimenye mpungira kwa Databukwe ariko nca haruguru, nari nabuze iyo njya noneho nkabona abantu bose barandeba nabi.”

Habanje igikorwa cyo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside
Habanje igikorwa cyo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside

Igitero cyagabwe iwabo ngo cyasize cyishe abantu benshi ndetse banashenye n’inzu zabo.

We na bagenzi be ngo bahisemo guhungira kuri Kiliziya, ndetse ngo basangayo abantu benshi ariko kubera ko Ngenzi yakomezaga kuza kuganira na Padiri, birangira babwiwe ko bajya mu isoko bagafata ingamba zo kwirwanaho kuko ngo Burugumesitiri Ngenzi yari amaze kubwira Padiri ko bagiye guterwa.

Ati “Isoko ryari ryubakiye na senyenge bagira ngo badukubiremo, tuhageze twanga kuryinjiramo ariko ubwo twumva abagore basigaye kuri Kiliziya baravuza induru, tubona abantu b’i Cyinzovu baje n’imiheto n’amacumu n’iki, Padiri ati mwirwaneho nimwanga murapfa, dufata amabuye turarwana turabanesha baragenda.”

Haje kuza abasirikare baturutse i Kibungo ngo baza barasa, bamwe bahungira ku rusengero rwa ADEPR, abasigaye mu Kiliziya interahamwe zirabatema zibanje guca urugi rwayo.

Kuri ADEPR ngo umwe mu ba Pasiteri yashatse kwanga ko binjira ariko mugenzi we amubera ibamba, barabareka barinjira mu rusengero imbere.

Aha na ho ngo baje guterwa n’interahamwe batabarwa n’uko zibonye abantu bikoreye ibyo basahuye, zigenda zijya kubibambura no kwishakira ibyazo barokoka gutyo.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Bahisemo gusubira iwabo basanga ingo zabo zarasenywe bahitamo kwihisha ahantu hatandukanye.

Rutagungira yagize ibyago yihisha munsi y’aho interahamwe zategeraga mu rugabano rwa Kabarondo na Kigarama atabizi, abibwirwa n’uko bavuze amwe mu mazina y’abantu batarica.

Ati “Narebye kwihisha iwacu nsanga bankeka mpitamo kujya mu rugabano rwa Kigarama, na ho ubwo nihishe munsi ya bariyeri ntabizi, numva babajije uwitwa Karenzi arabasubiza ngo nta muntu usigaye, nti ampayinka nihishe munsi ya bariyeri. Bukeye batangira kuvuga ngo jye nagiye Tanzaniya, ariko bakanavuga ngo uriya se azagerayo!”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko mu cyahoze ari Komini Kabarondo hiciwe Abatutsi bari hagati ya 3,000 na 5,000.

Avuga ko hari abaturage ba Kayonza bagerageje guhunga bagana Tanzaniya, ariko bicwa n’interahamwe zari zarashyizeho umupaka kuri Pariki y’Akagera (Centure de Security), bamwe imibiri yabo yajugunywe muri Pariki abandi ijugunywa mu mugezi w’Akagera.

Ndindabahizi arasaba ko bafashwa kujya kunamira abajugunywe mu Kagera bashyinguwe i Ngara muri Tanzaniya
Ndindabahizi arasaba ko bafashwa kujya kunamira abajugunywe mu Kagera bashyinguwe i Ngara muri Tanzaniya

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere kubafasha kujya bajya gusura urwibutso rwa Jenoside ruri mu Ntara y’Akagera mu karere ka Ngara, kuko hashobora kuba hari abanya-Kayonza barohowe mu mazi bakahashyingurwa.

Yagize ati “Hari Umutanzaniya watanze ubutaka yubakamo urwibutso, turabasaba ko mwadufasha aho hantu tukajya tuhajya tukahibukira kuko ndahamya neza ko harimo abantu b’i Kayonza, bagerageje kwambuka ariko ntibyabahira bajugunywa mu Kagera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murabamere

Ahimana yanditse ku itariki ya: 9-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka