Uwo mubona ni we ndi we - Perezida Kagame

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 8 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yabajijwe ikibazo cy’uwo ari we, impamvu adakunda guseka ndetse n’uko yakira abamunenga byose bikaba ngo byibazwaho n’abatari bake.

Mu gusubiza icyo kibazo, Perezida Kagame yagize ati: “Ku bijyanye n’inseko ndatekereza ko bizansaba kugira impano yihariye cyangwa nkayitira abandi, ariko mu kuri inseko itangaragaraho ntabwo ari jye ubikora, gusa bishobora kuba biza ku bw’impanuka.”

Akomeza agira ati “Jye ndi uwo ubona, nta na kimwe ndimo guhisha, uwo ubona ni we ndi, icyo ubona muri jye ni we ndi we, wareba ibyo nkora bishobora gusobanura uwo ndi we kurusha uko ngaragara, nashakaga kuvuga ko ibyo ureba ari byo ubona kuri jye, akenshi amagambo ajyana n’ibikorwa, ariko uko ngaragara bishobora gutandukana n’ibikorwa cyangwa uko ntekereza.”

Ngo hari abantu bagendeye ku buryo agaragara bamubonamo umuntu mubi, ariko hakaba n’abandi babona ko nta cyo bitwaye ntibagire ikibi bamubonamo, ku buryo byose biterwa n’ureba ndetse n’uko yashatse kubireba.

Umukuru w’Igihugu avuga ko nta muntu ushobora kuba mubi ku rwego bamufataho ngo byihishire.

Yagize ati “Ntabwo ushobora kuba mubi kuri urwo rwego, ngo ube umugome n’ibindi, ngo byihishire, n’iyo ugerageje kubihisha, hari igihe bigutamaza, kandi iyo bigiye ahagaragara cyangwa se bidahari niko ugaragara imbere y’abantu bagomba gukorana na we.”

Akomeza agira ati “Iyo nza kuba uko abantu bamvugaho, cyangwa uko bangaragaza, abagaciye urubanza barahari aha hanze, yaba abo muri iki gihugu cyangwa se abandi bari ahandi, kandi ntabwo byari kugaragazwa gusa n’itangazamakuru, kubera ko itangazamakuru ririmo abantu ariko batangana n’umubare w’Abanyarwanda n’ubwo u Rwanda ari ruto cyane, ni yo wabateranya bose uko bamvugaho ibibi, ntabwo baba abavuga ukuri ngo abasigaye babe ari bo bavuga ibinyoma.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko abo banyamakuru bakoresha urubuga bafite rwo kuba bakumvwa na benshi, bakarukoresha bavuga ibyo bashaka, ku buryo hari n’ababa batazi Kagame ariko bakamwumva mu bitangazamakuru, ahubwo bazahura bakazatungurwa n’uburyo bumvise avugwa nabi, bakavuga bati burya wa munyamakuru yaratubeshye.

Perezida Kagame avuga ko akenshi biterwa n’abanyamakuru batajya babona ko hari impinduka zigeze zibaho mu Rwanda, ku buryo bafata ibibazo rwari rufite mu myaka 25 ishize birimo ubukene abaturage bari bafite muri icyo gihe, bakaba ari byo bagereranya naho u Rwanda rugeze uyu munsi kandi atari byo, ari na ho yahereye.

Agira ati “Mu minsi ishize nagerageje kuzajya nseka, ahari inseko ishobora kuba atari nziza ariko ndaseka, Kagame wabonaga mu 1994, 1995, mu 2000, ntabwo nasekaga, ntacyo guseka cyari gihari. Uyu munsi kuko hari iterambere, nshobora guseka rimwe na rimwe, Urabona mfite imvi, cyera nari mfite umusatsi w’umukara, ubu mfite imvi, nshobora kugira uruhara, niba watekereza ko Kagame wabonye mu myaka 25 ishize ari kimwe n’uwa none, ni ugufata ibintu uko bitari.”

Ngo uko yagaragaraga icyo gihe ntibyakundwaga n’itangazamakuru, gusa ngo ni ko ibyo bihe byari bimeze, kuko byari kuba ari ukubeshya cyangwa se kujijisha iyo aza guseka kandi ibintu bitameze neza.

Umukuru w’igihugu yunzemo ati: “Kagame ubona, ukunda cyangwa se udakunda, ntaho azajya uko byagenda kose, ntabwo nkeneye ko umuntu anyanga cyangwa ngo ankunde, mbaho wankunda utankunda.”

Yakomeje agira ati “Ntawe nkesha kubaho kwanjye, yewe n’ibihugu bikomeye, twese turi abantu, bajya bavuga ko twaremwe n’Imana, kuba umuntu yakumva ko yangiraho ububasha ibyo byo ntabwo bishoboka, yewe n’abakomeye ntibandemye, bo se ni nde wabaremye? Turi hano by’igihe gito, iyo tugize amahirwe tubaho imyaka 100, abo ni abanyamahirwe, abo bavuga ibyo byose na bo bagira igihe cyabo, bazagenda nkatwe twese, buri wese agira umunsi we.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo myumvire ari yo yamugize uwo ariwe, agakora ibyo agomba gukora, yakora amakosa akayemera kandi akayakosora, agakora ibigirira abandi akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumusaza abereye abanyarwandape utabyemera nutazi ahotwavuye.

Ndagijimanajanvier yanditse ku itariki ya: 9-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka