Rusizi: Itorero ADEPR ryaremeye abacitse ku icumu batishoboye

Mu gihe itorero ADEPR ryibukaga Abatutsi bazize Jenoside baguye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe muri Mata 1994, ryahaye abaharokokeye ibintu binyuranye birimo ibikoresho byo mu rugo, ibiryamirwa n’ibyo kurya, ariko rinaremera abarokotse 5 batishoboye ribaha inka.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Sibomana, yavuze ko itorero ADEPR ryiyemeje gufasha abacitse ku icumu kongera kwiyubaka, akaba ari muri uwro rwego iryo torero ryubakiye abatishoboye amazu agera kuri 357 mu gihugu hose ahwanye n’umubare w’amaparuwasi bafite, ni ukuvuga inzu imwe kuri buri paruwasi.

Amwe muri ayo mazu yaruzuye andi akaba na yo ngo agiye kuzura, ayuzuye bakaba bari mu gihe cyo kugenda bayamurika bakayashyikiriza abo yagenewe, muri yo agera kuri 27 akaba yarubakiwe abo mu karere ka Rusizi.

Yavuze ko itorero ADEPR ryifuza gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu, rigakomeza kubafata mu mugongo, kuko bumva biri mu nshingano z’iri torero kubikora.

Ibiribwa bitandukanye n'ibiryamirwa byahawe abacitse ku icumu.
Ibiribwa bitandukanye n’ibiryamirwa byahawe abacitse ku icumu.

Pasiteri Sibomana Jean, yanavuze ko uretse gufasha abacitse ku icumu batishoboye mu buryo bw’umubiri, bazanakomeza kubaba hafi mu masengesho yabo, kandi bakazanakomeza gukora ibishoboka byose mu kurwanya umwanzi satani ukurura ibibi byose mu bantu, akaba ari na we ukurura inzangano zigeza no kuri Jenoside nk’iyi yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uretse gufasha bisanzwe kandi ngo itorero ADEPR ryatangiye umurimo w’isanamitima, ritanga amahugurwa agamije gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere batewe na Jenoside no kubafasha kongera kwiyubaka no gushyigikira inzira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yatangiye yo kongera kubanisha neza Abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Abacitse ku icumu batishoboye bashyikirizwa inka n'umushumba mu kuru w'itorero rya ADEPR.
Abacitse ku icumu batishoboye bashyikirizwa inka n’umushumba mu kuru w’itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wa ADEPR kandi yasabye imbabazi Abanyarwanda ko abari abayobozi b’itorero ADEPR mu gihe cya Jenoside nta cyo bakoze ngo barengere abakirisitu babo cyangwa se abandi batutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside.

Umuvugizi w’itorero ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yabwiye imbaga y’abari baje gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside ko kugira ngo Imana ihindure imitima y’abayobora ADEPR muri iki gihe, bazafatanya n’indi miryango nterankunga, gutera inkunga abasizwe iheruheru n’ayo marorerwa n’ubwo ntacyo bakora nyakuri cyasimbura ababo bishwe muri Jenoside, ko ariko nibura ko bagomba gufatanya kugira ngo bahumurize banafate mu mugongo abarokotse.

Abaremewe batangaje ko bishimiye ko itorero abari batunze imiryango yabo bakoreye, ubwo bakoraga muri icyo kigo bakanahicirwa, ritangiye kugira icyo ribamarira n’ubwo ryatinze.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka