Rusizi: Abahawe imbabazi ku cyaha cya Jenoside ngo ntibaziha agaciro

Umukuru w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheka, Brig Gen Karamba Charles, aranenga abagize uruhare muri Jenoside bagahabwa imbabazi none bakaba batitabira ibiganiro bijyanye no kwibuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu kiganiro cyatanze tariki 10/04/2013, Brig Gen Karamba Charles yabajije niba hari abaje kwifatanya n’abaturage b’umurenge wa Kamembe haboneka umwe gusa kandi hariho benshi bahawe imbabazi.

Mu murenge wa Bugarama hari umwe mu bahawe imbabazi uheruka kuvuga amagambo asesereza abacitse ku icumu aho bamwe mu bahawe imbabazi biyambazwa mu bikorwa runaka bakavuga ko ngo bahawe certificat y’imbabazi none ngo nta kindi bagomba kubashakaho.

Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Brig.Gen Karamba Charles, arasaba abahawe imbabazi ku cyaha cya Jenoside kwitabira ibiganiro bijyanye no kwibuka.
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Brig.Gen Karamba Charles, arasaba abahawe imbabazi ku cyaha cya Jenoside kwitabira ibiganiro bijyanye no kwibuka.

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yavuze ko kuba abahawe imbabazi batari kuza kwifatanya n’abo bahemukiye bigaragaza ko hari ikibazo cy’umutekano ndetse abakangurira guha agaciro imbabazi bahawe.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasobanuriye abaturage baje mu biganiro byo kwibuka abazize Jenoside ko kwigira ari ukwiyubakamo icyizere kandi ngo ibyo byose bigerwaho aruko habayeho imiyoborere myiza.

Aha yagarutse kuri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage mu gihe mu bihe byashize abayobozi bajyagaho mu buryo budafututse ari nabyo byaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gaterigeri Amisi avuga ko hari bagenzi be basabye imbabazi batazishaka.
Gaterigeri Amisi avuga ko hari bagenzi be basabye imbabazi batazishaka.

Gaterigeri Amisi wagize uruhare muri Jenoside ariko agahabwa imbabazi ari nawe rukumbi mu bakoze icyo cyaha witabiriye ibibiganiro atangaza ko kuba bagenzi be bataza kwifatanya n’abo bahemukiye atari byiza kuko iyo wahawe imbazi uba ugomba kuzibyaza umusaruro wifatanya n’abo wahemukiye.

Musoni ni umwe mu baturage bitabiriye ibiganiro atangaza ko kwibuka ari ngombwa kuko bituma Abanyarwanda barushaho kureba aho bavuye n’aho bajya mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka cyane cyane bafasha abacitse ki icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, atanga ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, atanga ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarusizi basabwe kwikubita agashyi mu gutanga inkunga yo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside kuko ngo ugereranyije nabo mu karere ka Nyamasheke usanga ntacyo baba bakoze.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka