Rulindo: Imibiri 22 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside mu Karere ka Rulindo, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga, ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Bashyinguye imibiri 22 y'inzirakarengane zazize Jenoside
Bashyinguye imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside

Muri iyo mibiri yashyinguwe, 21 yari ishyinguwe mu ngo nyuma y’uko ibonetse mu 1995 aho yari yajugunywe mu misozi, umwe muri iyo mibiri ni uw’umusore bari bataramenya aho yiciwe, ukaba uherutse kuboneka nyuma y’uko imvura iguye ari nyinshi umusozi ugatenguka.

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko muri ako gace gahuza imirenge itandukanye irimo Rusiga, Mbogo na Shyorongi, ari hamwe mu habereye igerageza rya Jenoside mbere ya 1994.

Ati “Aka karere, ni kamwe mu hakorewe igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Mbogo, mu 1992-1993 bari baratangiye kwica Abatutsi, ni nabwo iryo gerageza rya Jenoside ryatangiye, ubu ni mu Murenge wa Mbogo”.

Arongera ati “Bigeze mu 1994 noneho Jenoside yaje irangiza Abatutsi bose, aha hubatse urwibutso rwa Rusiga hahoze hari urusengero rwa ADEPR, Abatutsi bari baturutse hirya no hino za Mbogo, Shyorongi, Rusiga na Bushoki, basanze hari bariyeri ebyiri z’ingabo za Habyarimana. Ba batutsi bari bahahungiye babazana hano ku kibuga cya Rusiga barabica, ab’intege nke bari mu rusengero rwa ADEPR, bararutwika babiciramo”.

Murebwayire Alphonsine Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo
Murebwayire Alphonsine Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo

Muri ako gace haracyari imibiri y’izo nzirakarengane zishwe itarashyingurwa mu cyubahiro, kubera bamwe mu baturage ngo bakomeje kudatanga amakuru, ngo bagaragaze aho iyo mibiri yajugunywe.

Ku bw’ibyo, abafite ababo bishwe muri Jenoside bakomeje gutakamba, basaba ko uwaba azi aho ababo biciwe yaherekana mu rwego rwo kubashyingura mu cyubahiro, no gufasha imiryango yabuze ababo kuruhuka, bishimira ko byibura ababo bashyinguye neza.

Rutaganira Faustin ati “Niciwe abantu barenga 50 ariko abenshi muri bo ntabwo ndabona imibiri yabo ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Abazi aho abo bantu biciwe ni badufashe dushyingure abacu turuhuke, twumve ko abacu bashyinguye neza”.

Arongera ati “Umwe muri iyi mibiri 22 tugiye guherekeza mu cyubahiro, wabaye ahantu ku gasozi, uwo musore twari tumuzi ariko abantu ntiberekane aho bamwiciye. Ejobundi mu kwezi kwa kabiri imvura iragwa itengura igitengu, itenguranye uwo mubiri abantu bahita bawubona, amazi agira impuhwe kurusha abantu”.

Urutonde rwa bamwe mu bishwe bazira uko bavutse
Urutonde rwa bamwe mu bishwe bazira uko bavutse

Kalisa Evariste, wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda bwimakaza gahunda y’Ubumwe, asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga na bo bagashyingurwa uko bikwiye, mu kuruhura imitima y’ababuze ababo”.

Ku rwibutso rwa Rusiga hashyizwe urukuta rwanditseho amazina 70, ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside batari baboneka ngo bashyungiurwe mu cyubahoro.

Muri uwo muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, arasaba abaturage gukomeza kurangwa n’ubumwe birinda amacakubiri kandi baba hafi abarokotse Jenoside, mu rwego rwo kubakomeza.

Uwo muyobozi yashimiye abaturage b’Akarere ka Rulindo uburyo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, nta cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyigeze kigaragara muri ako karere, asaba ko byakomeza no muri uyu mwaka hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Meya Mukanyirigira Judith yunamiye Inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Rusiga
Meya Mukanyirigira Judith yunamiye Inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Rusiga

Mu nzibutso za Jenoside icyenda zubatse mu Karere ka Rulindo, muri gahunda yo guhuza inzibutso zigiye kugabanywa zibe esheshatu, mu rwego rwo kubasha kuzibungabunga neza zigezwa ku rwego rwifuzwa.

Inzibutso ebyiri nkuru zikaba ari Mvuzo na Rusiga, aho kugeza ubu urwibutso rwa Mvuzo rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane 6706, mu gige urwa Rusiga rushyinguyemo imibiri 6437.

Ni igikorwa cyabimburiwe n'umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere
Ni igikorwa cyabimburiwe n’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
Itsinda ryaturutse mu gihugu cy'u Budage ryifatanyije n'Abanyarulindo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Itsinda ryaturutse mu gihugu cy’u Budage ryifatanyije n’Abanyarulindo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Ngarambe François Xavier yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside
Ambasaderi Ngarambe François Xavier yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside
Abantu batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abantu batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ari benshi
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka