Rubavu: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 4613 y’abajugunywe muri Komini Rouge

Nyuma y’imyaka 20 akarere ka Rubavu kashyinguye mu cyubahiro imibiri 4613 y’Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe na Leta yariho mu gihe Cya Jenoside yakorewe Abatusti 1994 bishwe bakajugunywa cyobo kiswe Komini Rouge.

Mu gikorwa cyo kunamira no gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri, tariki 21/06/2014, Perezida wa Sena Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene yatangaje ko abadatanga amakuru y’ibyabaye muri Jenoside no kugaragaza ahatawe abishwe bakwiye kugira ubutwari bwo kuyatanga no kugaragaza ahari iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

Nubwo akarere ka Rubavu gashoboye gushyingura imibiri yari imaze imyaka 20 mu cyobo cya Komini Rouge, benshi mu bireze bakemera ibyaha mu gihe cya Gacaca bavugaga ko Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe na Leta bishwe batawe mu cyobo cya Komini Rouge ariko mu gukura imibiri muri icyi cyobo byagaragaye ko hari abatarimo nkuko byari byatangajwe.

Imva zashyinguwemo imibiri 4613.
Imva zashyinguwemo imibiri 4613.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, akaba avuga ko ahubwo babonye ikindi cyobo kitari cyaratanzwe mu makuru cyabonetsemo imibiri irenga 2000 bigaragaza ko abagize uruhare muri Jenoside bagifite kwimana amakuru ku byabaye.

Minisitiri w’umuco na sport unafite kwibuka mu nshingano ze, Mitari Protais, agaya abaturage badatanga amakuru kuko mu karere ka Rubavu hatagombwe gushyingurwa imibiri 4613 mu gihe hari igera ku bihumbi 20 itazwi aho yatawe.

Mukamuvara Claudine warokokeye Komini Rouge yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva mu 1990 kugera 1994, aho abo mu muryango we hafi ya bose bishwe n’ingabo za Perezida Habyarimana n’Interahamwe.

Abanyarubavu mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisenyi.
Abanyarubavu mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisenyi.

Mukamuvara yashimye ingabo zari iza RPF/Inkotanyi zabashije kurokora bamwe mu bicwaga bazira uko baremwe, akaba anashima Leta y’u Rwanda idahwema gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena Dr. Ntawukuriryayo avuga ko Abanyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri bakwiye gushyigikira gahunda itsinda kwimika amoko atandukanya abenegihugu.

Perefegitura ya Gisenyi ifite amateka yihari mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside kuko bamwe mu nterahamwe zihavuka zagiye zigaba ibitero byo kwica Abatutsi mu duce dutandukanye na mbere y’uko Jenoside ishyirwa mu mu bikorwa.

Hon Bizimana avuga ko ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame zikwiye gushimirwa kubera guhagarika Jenoside yashoboraga guhitana umubare munini w’abanyarwanda, akavuga ko Perefegitura ya Gisenyi ariho hatangirijwe gushishikariza abantu kwica k’umugaragaro (Jenoside) nkuko nkuko byagaragaje mu ijambo rya Mugesera n’ikinyamakuru nka Kangura cya Ngeze Hassan.

Imwe mu mibiri yashyinguwe.
Imwe mu mibiri yashyinguwe.

Hon. Bizimana avuga ko uretse kuba Jenoside ivugwa 1994 ngo yatangiye kugaragara 1963 hashingiwe ku byandikwaga mu binyamakuru icyo gihe, amagambo y’abantu bakomeye nka Gitera na Kayibanda bari bafite amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenocide kuva 1957.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro mumva zubatswe ahari kubakwa urwibutso rw’amateka ya Komini Rouge ahantu hiciwe Abatutsi bari batuye muri Gisenyi no mu nkengero zayo, hakaba hamwe hakorewe n’ubwicanyi bw’Abagogwe mbere ya 1994 kuko bamwe bahakurwaga bakajyanwa kwicirwa kuri Komini Rouge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabona bitazoroha.

Kagina yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

uyu mi umwanaya wo guha icyubahiro abacu batuvuyemo tukibakunda kandi tugafata umwanya wo kwirinda icyatuma genoside nkiyi yongera kubaho

kimasa yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

dukomeze dushyinginure kandi twibuka izi nzirakarengane aba bamalayika bishwe ntagicumuro gusa bazira uko bavutse, kubibuka ni ukubasubiza icyubahiro bambuwe ni abantu bari bigize inyamaswa. gusa Nyagasani yadushumbushije umushumba udatererana intama ze kandi uharanira ko ibi bitazongera President Paul Kagame ,

manzi yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka