Perezida Kagame yavuze kuri mubyara we wishwe muri Jenoside bamaze kuvugana

Ku nshuro ya mbere mu myaka 30 ishize, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze inkuru ya mubyara we – Florence, wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), wishwe urw’agashinyaguro n’Interahamwe mu kigo cya gisirikare cya Kigali mu 1994, nyuma y’uko Kagame atabashije kumutabara abinyujije kuri Lt. General Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro (MINUAR).

Perezida Kagame yavuze ko Florence yari amaze imyaka isaga 15 akorera UNDP kugeza ubwo yicwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igihe Jenoside yatangiranga, Florence, mwisengeneza we n’abaturanyi babo bari babuze uko bava mu rugo rwe rwari hafi ya Camp Kigali, kimwe mu bigo bya gisirikare bizwi cyane mu mujyi wa Kigali.

Mu ijambo yavuze atangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30, Perezida Kagame yagize ati “Telefone ye yari ikiri ku murongo, hanyuma nkajya muhamagara nkoresheje telefone ya satellite (satellite phone). Inshuro zose namuhamagaye, numvaga ko yatakaje icyizere cyo kurokoka, ariko ntabwo abasirikare bacu bari kubasha kumugeraho ngo bamutabarane n’abo bari kumwe.”

“Igihe Romeo Dallaire, wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro yazaga kundeba ku Mulindi aho nari ndi, namusabye kujya gutabara Florence, hanyuma ambwira ko azagerageza.”

Nyuma y’iminsi micye, Kagame yakomeje kugerageza kureba uko yatabariza Florence, amubaza niba hari uwaba yaraje kumutabara, ariko igisubizo yamuhaye cyaramushenguye.

Kagame asubira mu magambo ya Florence yagize ati “Yaransubije ati oya, ubundi atangira kurira, hanyuma arambwira ati: Paul rekeraho kugerageza kudutabara, ntabwo tugikeneye no kubaho.”

“Nahise numva icyo yashakaga kuvuga ubundi ahita afunga telefone. Icyo gihe narimfite umutima ukomeye cyane, kuko nahise numva icyo yari arimo gushaka kumbwira. Mu gitondo cyo kuwa 16 Gicurasi, bamaze ukwezi bakorerwa iyicarubozo, bose barishwe usibye umwisengeneza umwe wabashije kubacika abifashijwemo n’umuturanyi mwiza.”

Kimwe n’ahandi henshi, amakuru ku rupfu rwa Florence n’abandi bari kumwe na we yageze aho aramenyekana.

Perezida Kagame ati: “Nyuma byaje kumenyekana ko hari Umunyarwanda wakoraga muri UNDP wagambaniye bagenzi be b’Abatutsi agatanga urutonde ruriho amazina yabo kugira ngo bicwe. Abatangabuhamya bavuga ko babonye uwo muntu wabatanze arimo kwishimira ko Florence yishwe.”

Hari n’andi makuru yamenyekanye avuga ko uwo mugambanyi yakomeje gukorera UNDP nubwo haje kuboneka ibimenyetso bihamya ubwo bugizi bwa nabi.

Kagame ati “Arakidegembya hanze, ubu aba mu Bufaransa.”

Hagati aho, Perezida Kagame yabajije Dallaire uko byaje kugendekera Florence, hanyuma amusubiza ko abasirikare be bagerageje kujya kumutabara, ariko bakumirwa n’Interahamwe zari zashyize bariyeri imbere y’urugo rwa Florence.

Iyicwa rya Florence ni ubuhamya bushya bwerekana uburyo Umuryango w’Abibumbye watengushye u Rwanda mu gihe cya Jenoside no kwivuguruza mu gutabara abaturage bari mu kaga.

Perezida Kagame akomeza agira ati: “Dallaire yanangejejeho itegeko yahawe na ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryasabaga ko turinda umutekano w’abadipolomate n’abaturage b’abanyamahanga kugira ngo babashe guhunga banyuze mu muhanda werekeza i Burundi, ibyo bintu byombi byabereye rimwe”

Icyo Umukuru w’Igihugu atabashaga gusobanukirwa, ni uburyo abicanyi bashoboraga guhagarika ingabo za UN zari zishinzwe kurinda amahoro kandi zari zifite n’uburenganzira bwo gukora akazi kazo. Gusa, ntabwo ashyira ikosa kuri Dallaire, kuko, nk’uko Kagame yabisobanuye, ari umuntu mwiza wagerageje gukora ibyiza mu bihe byari bimeze nabi cyane birenze ubwenge bwa muntu.

Mu bundi butumwa Perezida yatanze mbere, yashimye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kurinda amahoro n’ibihugu byazohereje mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ndetse avuga ko, mu gihe batari bashoboye gutabara abantu, ikosa ataribashyiraho, ahubwo ari iry’umuryango mpuzamahanga utarabahaye ibyo bari basabye birimo kubongerera umubare n’ibikoresho ngo bakore akazi kari kabazanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta gihugu na kimwe UN yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".Byarayinaniye.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwami bwayo,bisobanura ubutegetsi bwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi kuza.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Uvuze ukuri rwoseUbwami bw’Imana nibwo Muti Rukumbi wibibazo uruhuri biri kuri iyi si.ikindi kandi kandi erega,"Ntibiri mumuntu ugenda kwiyoborera intambwe ze"YEREMIYA10:23

JW.ORG/RW

elias yanditse ku itariki ya: 8-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka