Nyuma y’imyaka 30 nta wari ukwiye kwigira ntibindeba – RESIRG

Imyaka 30 irashize Isi ibonye Jenoside, kugeza ubu, itakiri ingingo yo kugibwaho impaka zo kwemeza niba ari yo cyangwa atari yo.

Umuyobozi wa RESIRG, Déogratias Mazina ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Woluwé Saint Pièrre
Umuyobozi wa RESIRG, Déogratias Mazina ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Woluwé Saint Pièrre

Nyuma y’imyaka 30, Urugaga Mpuzamahanga rw’Abashakashatsi biyemeje gukora kuri Jenoside (RESIRG), ruvuga ko isi itagomba kwibagirwa Abatutsi barenga miliyoni, abagabo, abagore n’abana bishwe hagati ya tariki 7 Mata na tariki 4 Nyakanga 1994.

Mu itangazo rya RESIRG rijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umuyobozi w’urwo rugaga Déogratias Mazina, aragaruka ku iyicwa ry’Abatutsi basaga miliyoni bishwe kubera politike yari ishingiye ku ivangura rigamije jenoside.

Mazina aragira ati « Byose byabereye mu maso ya ba ntibindeba b’abayobozi bakuru b’umuryango mpuzamahanga, binyuze by’umwihariko mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurinda Amahoro mu Rwanda (MINUAR). Hagombye ah’ubutwari bw’ingabo za FPR Inkotanyi kugira ngo iyo Jenoside ihagarare, abari bakirimo akuka batabarwe, no kugarura amahoro n’umutekano kuri bose. »

Urugaga RESIRG kandi, rushimangira ko nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, nta we ugomba kwinumira igihe hari ibikorwa byo kurenganya birimo gutegurwa/gukorwa, kugira ngo abantu batazisanga byageze aho bitagifite igaruriro.

Itangazo rya RESIRG rikomeza rigira riti «Ibyo bikorwa by’ubunyamaswa bitwibutsa ko amagambo y’urwango ashishikariza ubugizi bwa nabi, agasenya ubwihanganirane bityo n’imibanire myiza y’abaturage ikangirika. Amagambo y’urwango iyo amaze kurenga igaruriro, ashobora gukurikirwa n’indunduro ya jenoside.»

Ingaruka z’urwango rushingiye kuri jenoside si iz’uyu munsi, ariko ubukana bwazo n’ibibi byazo, birakomeza gutizwa umurindi n’uburyo bugezweho bwo guhererekanya amakuru. Ari nako byagiye bigenda mu Rwanda mu gihe kirekire uhereye mu 1959 kugeza mu 1994.

Mu gihe amagambo y’urwango n’ubuhezanguni bikomeza kwiyongera hirya no hino ku isi, muri Amerika, mu Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa muri Asia n’ahandi…ni ngombwa kwamagana irondabwoko aho riva rikagera, kimwe n’urwango n’ivangura uko ryaba riteye kose.

Inkuru iteye agahinda ya Jenoside y’abanya Armenia, Jenoside y’Abayahudi, na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yagombye kutubera umuburo ko ivangura n’ibyaha byaryo bidasibangana, byombi bitajya bisigana.

Umugabane byabaho uwo ari wo wose, ingaruka rutwitsi ivangura no guhakana ibyo byaha bigira ku kwibuka no ku mibanire myiza, muri iki gihe zimaze kugera ku rwego ruteye inkeke.

Kwibuka ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bibaye mu gihe intambara ikomeje koreka imbaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aharimo gukorwa ubwicanyi ndengakamere bufite ishusho ya jenoside, ikomora imizi mu mateka atwibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kugarura amagambo y’urwango no gutanya abantu, ni byo byaganishije ku iyicwa ry’Abatutsi bo muri RDC bavuga Ikinyarwanda, bazizwa gusa inkomoko y’ubwoko bwabo cyangwa se bufatwa nkabwo, nk’uko urugaga RESIRG rubivuga.

Kuzarira, ndetse rimwe na rimwe, no kudafata ingamba zihamye mu Muryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, n’Ubumwe bwa Afurika, bituma hataboneka igisubizo cya politike ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo no kudaca intege abashyize imbere umushinga wo gutsemba.

Ibyaha nk’ibyo binyuranyije n’indangagaciro z’ibanze ziranga ubumuntu. Abakora bene ibyo byaha bagomba kuburirwa, gushyikirizwa inkiko, ndetse aho bishoboka, bagahabwa ibihano ntangarugero bigamije gukosora ikibi.

Ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi birimo kubera muri Congo mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rimaze gushyira mu murage w’isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, harimo urwa Kigali, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata.

Urugaga RESIRG rugendeye na none ku nshingazo zarwo mu buryo busesuye, ku bw’iyi nshuro ya 30 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rwiyemeje gushimangira uruhare rw’ubushakashatsi bushobora gukorwa ku bibazo byihariye kandi byimbitse kuri jenoside no ku byaha byibasiye inyoko muntu. Ibyo bigakorwa mu guteza imbere gahunda z’uburezi buganisha ku kwihanganirana n’ubushuti hagati y’abantu no mu baturage b’ibihugu.

Ku rrwibutso rwa Woluwé Saint Pièrre, i Buruseli kuwa 07 Mata 2024
Ku rrwibutso rwa Woluwé Saint Pièrre, i Buruseli kuwa 07 Mata 2024

Mu guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeza kubera isomo isi yose, RESIRG iravuga ko izakomeza gukora ubushakashatsi bushingiye ku kuri, uburezi n’ubukangurambaga ku miterere itandukanye y’ibyaha bya jenoside.

Ibikorwa RESIRG yiyemeje gukomeza gutangamo umusanzu, byatangijwe n’inama mpuzamahanga yabereye i Kigali muri Nzeri 2022, n’iyabereye i Paris muri Nzeri 2023, ku nsanganyamatsiko igira iti «Ubumenyi, inkomoko n’uburyo jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda/Ubushakashatsi mu kazi».

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka