Nyagatare: Umunyeshuri yigomwe inguzayo ya ‘buruse’ aremera uwarokotse Jenoside

Sebufiriri Deogratias, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Nyagatare yigomwe amafaranga y’inguzanyo ahabwa na Leta mu kwiga, aguramo itungo ry’ ibihumbi 22 aryoroza uwacitse ku icumu utishoboye mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

Uyu Sebufiriri Deogratius akomoka mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo. Yatangaje ko ngo ashingiye kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yiyumvisemo ko mu bushobozi buke afite akwiye kwigomwa udufaranga asagura ku nguzanyo ahabwa na leta imufasha mu myigire ye, akagira icyo amarira uwarokotse Jenoside utishoboye.

Uyu munyeshuri ngo yigomwe iri tungo rifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 22 y'u Rwanda.
Uyu munyeshuri ngo yigomwe iri tungo rifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 22 y’u Rwanda.

Uyu Sebufiriri avuga ko icyo gitekerezo cyamujemo bwa mbere kuwa 07/01/2014 ubwo urumuri rw’icyizere rwatangiraga kuzengurutswa mu turere tw’u Rwanda. Avuga ariko ko ngo na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yamwubatse cyane, kuko yamenye akanacengerwa n’uko Abanyarwanda bose ari bamwe kandi bakwiye kubana mu mahoro, mu bumwe n’ubwumvikane nk’abavandimwe.

Uwahawe iri tungo witwa Callixte Nyirinkindi wo mu mudugudu wa Mirama I yavuze ko anezerewe cyane kandi ko iryo tungo rizamugirira akamaro kanini. Yahise nawe yiyemeza ko azrifata neza akaryitaho, rwamwororokera akazajya azigama akazaribyazamo inka ndetse akazaneremera abandi.

Aha Nyirinkindi yakiraga utungo ariha umwana we ngo arishyitse mu rugo.
Aha Nyirinkindi yakiraga utungo ariha umwana we ngo arishyitse mu rugo.

Uyu Sebufiriri yavuze ko n’ubwo adafite ubushobozi buhanitse, ahubwo ngo ni umutima w’urukundo no gushaka uko buri wese yabaho neza. Yakanguriye n’urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora, rukiteza imbere kandi buri wese agaharanira gufasha abandi gutera imbere. Sebufiriri avuga ko azakomeza kuba hafi y’uyu muryango no mu bihe biri imbere mu bushobozi bwe bucye.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nk’umunyeshuri wa KAMINUZA y’u RWANDA wiyemeje kugaragaza uruhare rwange mu kwiyubakira igihugu, nyuma y’uko naremeye umuryango w’incike ya jenoside i nyagatare ari naho niga ku ya 12/04/2014,ubu Noneho nakomereje iki gikorwa iwacu mu mudugudu wa nyabisindu,akagali ka rwoga,umurenge wa ruhango,akarere ka ruhango,intara y’amajyepfo, aho naremeye uwacitse ku icumu rya genoside yakorewe abatutsi mu 1994 w’uwitwa mukamana mushyikiriza ihene ifite agaciro k’ibihumbi 25000 y’u rwanda nyuma y’uko nari maze no gutambutsa ikiganiro kigisha abaturage uko bakumira ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku wa 12/04/2015. nzakomeza kugaragaza ibitekerezo byange igihe cyose aho ndi hose imana ijye injya imbere (0785429106)

SEBUFIRIRI Deogratias yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Twibuke Abatutsi Bazize Genocide, Tuba Bugufi Abayirokotse. Kwibuka Ku Nshuro Ya 21 Nkomereje Gutanga Umusanzu Wange Wo Kwiyubakira Igihugu, Aho Navukiye Mu Karere Ka Ruhango, Umurenge Wa Ruhango, Intara Y’amajyepfo Mugihe Ubushize Nari I Nyagatare, Mugire Amahoro.

Sebufiriri Deogratias yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

uyu munyeshuri yishe itegeko rigenga inguzanyo kuko atayikoresheje icyo yayisabiye. SFAR yahaye uyu munyeshuri inguzanyo kuko nawe ubwe atishoboye.

petit savant yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka