Ngoma: Batatu bafunze bazira guta mu musarane ibitambaro byanditseho ubutumwa bwo kwibuka Jenoside

Abagabo batatu harimo umusaza witwa Mahirane Laurent uri mukigero cy’imyaka 63 y’amavuko, Sindikubwabo Asumani w’imyaka 24 na Habamungu w’imyaka 27, bari kuri station ya Polisi ya Kibungo kubera kujugunya mu musarane ibitambaro biriho ubutumwa bujyanye no kwibuka Jenoside kunshuro ya 20. 

Aba bagabo bakomoka mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma bakaba bafashwe kwa Gatatu tariki 9/4/2014, nyuma yuko abaturage batanze amakuru yuko aribo babikoze.

Aba bagabo batawe muri  yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagusa, nyuma yaho bamwe mu baturage batanze amakuru agaragaza ko icyo gitambaro cyaburiwe irengero.

Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu baturage bo mu murenge wa kazo bagize uruhare muguta muri yombi aba bagabo, avuga ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’umudugudu baketse umwe muri aba bagabo kuba yagize uruhare muri iki gikorwa atabwa muri yombi.

Nyuma uwo mugabo yahise yemera ko koko yagize uruhare muri icyo gikorwa, ahita agaragaza aho bajugunye icyo gitamabaro mu musarane anagaragaza abo bafatanyije, nk’uko uwo muturage yabitangaje.

Cyprien Nkerabahizi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karama, yemeje ibijyanye n’aya makuru atangaza ko ubuyobozi bwagerageje kuganira naba batawe muri yombi bagaragaza n’impanvu bajugunye mu musarane icyo gitambaro cyanditsweho ubutumwa bujyanye no kwibuka.

Yagize ati "Aba bagabo twagerageje kubaganiriza batangaza ko hari umusaza ufite ingengabitekerezo ya Jenoside wari wabasabye ubufatanye ndetse abemerera n’ibihembo, kugira ngo bakore ibikorwa bijyanye no gupfobya bakomeza gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hagati aho ngo hakomeje iperereza kugira ngo ni uwo musaza bivugwa ko ariwe wabasabye ubufatanye muri icyo gikorwa abe yakurikiranywa atabwe muri yombi.’’

Abaturage basabwe kandi kureba aho u Rwanda rwavuye naho rugeze, kugira ngo basenyere umugozi umwe mu gutegura ejo heza hazaza barushaho kwitandukanya n’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside banarinda umutekano.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka