Ngoma: Abagore n’abana bishwe muri Jenoside bibutswe haremerwa inshike za Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside cyabereye mu karere ka Ngoma, abakecuru batishoboye bagizwe inshike na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bahawe impano z’uduseke twarimo imyenda n’ibiribwa undi aremerwa ahabwa inka.

Uretse izi mpano bahawe n’inkunga y’ingoboka babona ngo ibafashe kuko batagishoboye kugira icyo bikorera kuko bari hejuru y’imyaka 70, abana bari bitabiriye uyu munsi basabwe kwita kuri izi nshike babafasha mu turimo babatamurura ngo boye kwigunga.

Abana bato biga mu mashuri abanza kimwe n'ababyeyi babo n'abayobozi bakoze urugendo rwo kwibuka.
Abana bato biga mu mashuri abanza kimwe n’ababyeyi babo n’abayobozi bakoze urugendo rwo kwibuka.

Mu karere ka Ngoma kose habarirwa inshike za Jenoside batishoboye bagera kuri 45 ubu bahabwa inkunga y’ingoboka ngo ibafashe mu mibereho.

Mu buhamya bwatanzwe muri iki gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside bwagaragazaga ubugome n’agashinyaguro abicanyi babagiriye muri Jenoside, aho batababariye n’abana kandi bazwiho kuba abaziranenge n’abamalayika b’Imana.

Abakecuru b'inshike za jenoside ngo bagenerwa inkunga y'ingoboka ibafasha kubaho.
Abakecuru b’inshike za jenoside ngo bagenerwa inkunga y’ingoboka ibafasha kubaho.

Ubuhamya nk’ubu kuri ubu bwicanyi bwo muri Jenoside hasabwe ko bwajya bugira aho bwandikwa mu bandika ibitabo kuri Jenoside bakaba benshi, ku buryo abana bavuka bazajya babona aho bamenyera amateka mabi yaranze u Rwanda birinda kuzayasubiramo.

Nyirahabimana Jeannette,waremewe ahabwa inka ngo imufashe kwiteza imbere,avuga ko inka ahawe bimushimishije cyane kuko ntatungo yagiraga none akaba agiye kubona amata n’ifumbire.

Inka yahawe umupfakazi wa Jenoside ngo ni ikimnyetso cyuko adakwiye kwheba ko ari kumwe n'Abanyarwanda.
Inka yahawe umupfakazi wa Jenoside ngo ni ikimnyetso cyuko adakwiye kwheba ko ari kumwe n’Abanyarwanda.

Yagize ati” Ubundi nari mbayeho nabi ntagira aho mba,ntagira agatungo kamfasha kwiteza imbere, ariko ndashima ko ubu banyubakiye none nkaba nabonye inka imfasha mu kubaho neza.Ndashima perezida wa repubulika we watangije iyi gahunda yo gutanga inka.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence,yashimye ubwitange abanyarwanda bakomeje kugaragazamu kwishakamo ibisubizo ku ngaruka za jenoside bafasha abayirokotse batishoboye.

Yanasabye abana byumwihariko kuba hafi izi nshike babafasha uturimo kugirango babatamurure boye guheranwa no kwigunga bonyine.

Ati “Aba bakecuru nagira ngo mujye mubaba hafi mubabere abana,mubakorere uturimo kandi byose birashoboka. Ukamumenya ukamenya ngo ese mu rugo rwe harakubuye,ese afite amazi n’ibindi.”

Uretse abakecuru b’inshike bahawe impano,abana bato ndetse n’ababyeyi n’abarezi mu bigo by’amashuri,bakusanije amafaranga agera ku bihumbi 200 y’u Rwanda, ngo ahabwe Iribagiza Denyse umukobwa w’inkumi warokotse Jenoside ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge utuye mu murenge wa kibungo.

Kwibuka abana n’abagore bishwe mu gihe cya Jenoside byabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bagize neza kwibuka izi ncike n’aba bana kimwe ngo bakomeze bacume iminsi. ntibakigunge twararokotse

nzaramba yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka