Nagiye gusuhuza umugore twari duturanye ankubita ifuni mu mutwe - Ubuhamya bwa Mukarugira

Mukarugira Virginie uvuka mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yuko ahizwe kuva mu 1990 afite imyaka 14.

Uwo mubyeyi ufite umugabo n’abana batatu, avuga ko kuva mu 1990, ari bwo yamenye ko ubwoko avukamo buhigwa dore ko agace yari atuyemo kari mu duce twakorewemo igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunsi nyiri izina amenya ko Abatutsi bahigwa, we ntabwo yari azi ko avuka mu bwoko buhigwa, aho yisanzuraga ku baturanyi abasura bakamugaburira uko bisanzwe we ntamenye ko batamwishimiye.

Umunsi umwe yafashe utujerekano tubiri ajya kuvoma kuri kano y’iwabo nk’uko asanzwe abigenza, ariko muri iyo nzira ijya ku mugezi akanyura mu marembo y’urugo rwari rwegeranye n’iwabo, hakaba umugore wahoraga amusuhuza amwishimiye, nk’umwana nawe akamwisanzuraho.

Kuri uwo munsi ajya kuvoma, ngo agarutse avuye ku mugezi uwo mugore wari uhagaze ku irembo ry’urugo rwe yaramuhamagaye aramubwira ati “Rugira (Ni akazina k’agatazirano bari barampimbye ariko ubundi nitwa Mukarugira), ati Rugira amakuru, nanjye nti ni meza, ati ngwino unsuhuze”.

Mukarugira mu byubahiro byinshi nk’umuntu ugiye gusuhuza umuntu mukuru umuhamagaye, utujerekani tw’amazi adusiga aho ajya gusuhuza umuntu afata nk’umubyeyi we, akimugeraho ibyari ibyishimo bihinduka imiborogo.

Ati “Nkimugeraho nazamuye utuboko tubiri nk’umwana ufite umuco, ni bwo umugore yahise amfata n’imbaraga nyinshi, mbonye bikomeye nanjye nkamwikaragaho mubwira nti ndekura, arankurura ajyana mu rugo ndishika biranga, nari mfite ibiro bike cyane, nkavuga nti ndekura uranjyana he, urampora iki”.

Mukarugira avuga ko uwo mugore yamurengeje mu ruganiriro, akomeza kumukurura amwinjiza mu kindi cyumba ari nabwo yamukubise umutego amutura hasi avana agafuni mu ngutiya yari yakenyereyeho.

Ati: “Angejeje mu kindi cyumba nakomeje kurwana nawe ariko we yari umugore minini w’imbaraga n’ibiro byinshi, nkomeza kumwizungurutsaho bigeze aho ankubita umutego ngwa ngaramye”.

Arongera ati “Mbona akuye agafuni gato mu ngutiya aka bateza ibishyimbo ka nyirabunyagwa, agiye kukankubita mu gahanga nsunika akaboko ke akankubita mu gatuza ariko bitarimo imbaraga, kuko narwanaga nawe mfata amaboko”.

Mukarugira avuga ko uko yagundaguranaga n’uwo mugore ngo yahindukiye aryama yubamye arwana no kugira ngo batamukubita ifuni mu gahanga areba, ari bwo uwo mugore ngo yakomeje kumuhondesha ako gafuni mu mutwe n’ahandi ku bice by’umubiri, mu mugongo mu ijosi, mu mbavu amaraso atangira kuva mu kanwa, mu mazuru n’ahandi.

Ati “Ubwo nari ntangiye kuvirirana amaraso, yabaye nk’ugira ubwoba aranterura anjyana hanze anjugunya mu musarani”.

Uwo mugore avuga ko uko yakajugunywe mu musarani atigeze amenya uko yavuye muri icyo cyobo, gusa we ngo yagaruye ubwenge yisanga yavuye muri uwo musarani ari nabwo yirutse atazi aho agana kuko atabashaga kumenya inzira yerekeza iwabo.

Ngo yageze ahantu hari akabari agira ikizungerera yitura hasi, abantu banyweraga muri ako kabari aba ari bo bamutabara, basanga baramuzi mu gihe bamujyanaga iwabo yongera gutakaza ubwenge.

Mukarugira avuga ko atigeze abwira iwabo amakuru y’ibyamubayeho muri ako kanya kuko atumvaga, ari nabwo ngo bakurikiye inzira yanyuzemo ahunga, bagenda bakurikiye ayo maraso bagera kwa wa mugore.

Ati “Bambwiye ko bakigera kuri uwo mugore basanze yicaye iwe ku irembo bamubajije kubyo yankoreye ababwira ko atigeze ambona, bajya kumurega mu buyobozi ntibyahabwa agaciro birangirira aho”.

Avuga ko mu byo akeka byabaye imbarutso yo gukubitwa ifuni n’uwo mugore bari baturanye kandi asanzwe yisanzuraho, ko byaba ari amakuru y’urupfu rwa Rwigema, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bahamba imitumba ngo barashyingura Rwigema.

Ati “Uwo mugore akimfata ndibuka ko yavuze ngo, tuziko musaza wanyu Rwigema ashaka kuza, ndashaka ko azasanga utakiriho”.

Arongera ati “Nahise nibuka ko turi ku ishuri, abarimu badusabye kujya mu rugendo rwiswe urwo guhamba Rwigema, aho badukorezaga imituma bakaducukuza imyobo ngo bari kumuhamba, nibuka ko ari yo ntandaro yo kunkubita agafuni, kandi koko njya kuvoma biragaragara ko yari yambonye akanyitegura”.

Nkiva muri Koma bantunguje inkuru nziza y’uko natsinze ikizamini cya Leta

Mukarugira avuga ko nyuma yo gukubitwa iyo funi yataye ubwenge atinda muri koma, agikanguka bamubwira inkuru nziza y’uko yatsinze ikizamini cya Leta, ubuzima buragaruka ajya kwireba kuri Komini asanga mu ishuri ryabo ribanza rya Butangampundu, ni we mwana wenyine wabashije gutsinda ikizamini.

Ati “Nkimara kumva ko natsinze nk’umwana w’umunyacyaro bari bohereje muri Ecole des Sciences de Nyanza, ku ruhande rumwe narishimye ku rundi ngira n’ubwoba ku buryo nagiye ku ishuri abandi bamaze ukwezi biga, kuko natindijwe no kuyoberwa i Nyanza, ntegereza umuntu wari inshuti y’iwacu ava i Kigali, aza kunjyana ku ishuri”.

Uwo mubyeyi yakomeje kwiga n’ubwo yari yarahungabanyijwe n’ibikomere yatewe no gukubitwa ifuni, ariko ngo ntibyamubuzaga gutsinda, kugeza ubwo Jenoside ibaye amashuri ayagejeje hagati.

Jenoside yabaye ageze muri CHUK kwivuza

Mukarugira avuga ko bitewe n’ingaruka yasigiwe n’ifuni yakubiswe n’umuturanyi, Jenoside yabaye ari i Kigali aho yari ageze, mbere y’imitota mike ngo indege yari itwaye Parezida Habyarimana ihanuke.

Ati “Nakomeje kugerwaho n’ingaruka za ya mafuni nakubiswe na wa mugore, aho umutwe wandyaga cyane ukabyimba, nkanjya mva amaraso n’amazi mu maso kubera ifuni bampondaguye, nkagira umutwe uhora undya utavurwa, na n’ubu hari ubwo bimbaho nkagana umuganga wanjye unkurikirana akamvura bikoroha”.

Arongera ati “Ku itariki esheshatu Mata 1994, ni bwo narwaye ndaremba, mukuru wanjye aramfata tuva Ntarabana tujya i Kigali muri CHUK. Icyo gihe nageze mu bitaro nsanga uwari kumfasha ngo ntabwo ahari, maze banjyana ku mugabo witwa Munyanshongore Edison wari inshuti y’umuryango twanasenganaga muri ADEPR.

Umugore we w’umuganga wakoraga kwa Nyiranuma, ampa imiti yoroheje tujya gucumbika iwe kugira ngo mu gitondo nzindukire muri CHUK”.

Ngo bakigera mu rugo, ni bwo bumvise inkuru y’uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yamaze guhanurwa, ari nabwo urwo rugo rwatangiye kwakira abantu ijoro ryose babahisha ngo baticwa.

Ngo mu gitondo cyo ku itariki 07 Mata 1994, interahamwe zinjiye muri urwo rugo zimugeraho aho yari aryamye zisiganira kumwica, azikizwa n’uko zahise ziruka zumvise ko hari ahandi hihishe Abatutsi benshi ziruka zijya kubica.

Ati “Izo nterahamwe zari zifite imihoro n’inkota zirasigana umwe ati mwice, undi ati mwice zitangira kurwana ziratongana cyane, mbona zirirutse, sinavuga ngo nakijijwe n’iki, ni Imana yonyine, ariko hari ahandi bari bagiye kwica kuko baranavuganaga bati runaka na runaka bari aha bagiye kuducika, baravuduka bariruka bagenda batanyishe”.

Avuga ko uwo muryango wa Munyanshongore wamuhishe we na mukuru we, kugera ubwo byageze ku itariki 04 Nyakanga aho Inkotanyi zabageragaho zikabatabara.

Ati “Ku itariki 04 ni bwo twagiye kubona ku marembo y’iwacu, tubona Inkotanyi z’amarere zihingutse iwacu dusohoka iwacu tuzinagamo, ziratubwira ziti ni mukomere, ni bwo twarebye hanze twari twarahumye amaso, aba aribwo tumenya ko igihugu cyabohowe”.

Nyuma ya Jenoside Mukarugira na mukuru we babanaga i Kigali, basubiye iwabo i Kinihira basanga iwabo hahindutse amatongo, basanga inzu zarasenywe, imyaka n’amatungo byarariwe, ari bwo we na mukuru we bagondetse akazu k’ibyatsi bagasasa ibitenge hasi bakaryama.

Nyuma ni bwo bahuye n’umubyeyi wabo (Mama) wari wararokotse, gusa nyuma yitaba Imana, muri ubwo buzima Mukarugira akomereza amashuri yisumbuye i Mushubati ayasoza mu 1998.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yashatse umugabo, ubu bakaba barabyaranye abana batatu (abahungu 2 n’umukobwa 1), aho umwana we wimfura yiga muri Kaminuza.

Kugeza ubu Mukarugira avuga ko yamaze kwiyubaka, aho yize agera ku rwego rwa Kaminuza, ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho we n’uwo bashakanye bashinze kampani y’ubwubatsi.

Kugeza ubu Mukarugira utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, avuga ko yiyemeje gukomeza gufasha Akarere avukamo ka Rulindo, aho ari umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

Mu gushimira Leta y’u Rwanda, yagize ati “Ubu mbayeho neza mu byishimo, mu gihugu cyiza kiduha ubushobozi, igihugu gikunze abagore kibashyira mu nzego zose, igihugu kivuganira umuturage wo hasi akazamuka, mbayeho neza mu byinshimo aho nsenga Imana nkabyina ngahamiriza, ndishimye pe ibibazo byarashize ubu ni ukubaka u Rwanda”.

Arongera ati “Ndashimira Inkotanyi zadukuye mu myobo zitwitaho, turashimira Perezida Paul Kagame intore iturushya intambwe waturokoye urupfu rukomeye akatwitangira, turahari turi iruhande rwe, turakomeye twiteguye gukorera igihugu mu mbaraga zose dufite”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka