Mukarange: Bibutse Jenoside yahabereye bashyingura mu cyubahiro imibiri 30 yari itarashyingurwa

Abarokokeye i Mukarange mu karere ka Kayonza n’Abanyamukarange muri rusange tariki 12/04/2014 bibutse Jenoside yahakorewe banashyingura mu cyubahiro imibiri 30 yabonetse yari itarashyingurwa. Imibiri 26 muri yo yabonetse mu murenge wa Mukarange, ibiri iboneka mu murenge wa Nyamirama, indi ibiri iboneka mu murenge wa Rwinkwavu.

Yose yashyinguwe mu rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange, ikaba ihasanze indi mibiri isaga 8700 ishyinguye muri urwo rwibutso.

Mu gihe cya Jenoside Abatutsi basaga ibihumbi umunani bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Mukarange. Bahageze ngo bakiriwe neza n’abapadiri (Jean Bosco Munyaneza wari Padiri mukuru w’iyo paruwasi na padiri Gatare Yozefu) babaga muri iyo paruwasi. Interahamwe zagiye zibagabaho ibitero bakagerageza kuzihashya bakanazinesha bafatanyije n’abo bapadiri.

I Mukarange bibutse Jenoside yahakorewe bashyingura mu cyubahiro imibiri 30.
I Mukarange bibutse Jenoside yahakorewe bashyingura mu cyubahiro imibiri 30.

Gusa tariki 12/04/1994 Interahamwe zabagabyeho ibitero zirangajwe imbere na burugumesitiri Senkware wayoboraga komini Kayonza hamwe na Gatete wayoboraga komini Murambi. Abo ngo bahaye intwaro izo Nterahamwe maze zitega gerenade Abatutsi bari bahungiye i Mukarange ubwo bageragezaga kwirwanaho barwana na zo, maze izo gerenade zihitana abasaga ibihumbi bitanu.

Abapadiri babaga muri iyo Paruwasi bagerageje kurinda abari babahungiyeho ariko barushwa imbaraga n’abayobozi, ndetse na bo baza kwicwa. Abo bapadiri bamaze kwicwa Interahamwe ngo zabonye rugari maze zirara mu bari bahungiye i Mukarange zirabica.

Abanyamukarange bongeye gushimirwa ubutwari bagize muri Jenoside
N’ubwo Interahamwe zishe benshi mu bari bahungiye i Mukarange bari bagerageje kwirwanaho ndetse banazinesha inshuro nyinshi kugeza ubwo ziyambaza imbaraga z’abari abayobozi b’icyo gihe.

Mbere yo gushyingura iyo mibiri habanje kuba igitambo cya misa cyatuwe n'umushumba wa diyosezi ya Kibungo Musenyeri Antoine Kambanda.
Mbere yo gushyingura iyo mibiri habanje kuba igitambo cya misa cyatuwe n’umushumba wa diyosezi ya Kibungo Musenyeri Antoine Kambanda.

Guverineri w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko ubutwari bagize ari amateka yakabaye yubakirwaho muri iki gihe kuko bagerageje kwirwanaho nta n’icyo bafite ugereranyije n’imbaraga z’abo bari bahanganye.

Yagize ati “Dushimire ubutwari bwaranze Abanyamukarange bagaragaje ubutwari bukomeye bwo kwirwanaho utanafite n’igikoresho ugereranyije n’abo wabaga uhanganye na bo, n’ubwo twababuze ariko ni ubutwari bukomeye”.

Uretse ubutwari bw’abari bahungiye i Mukarange, Padiri Munyaneza na Padiri Gatare na bo bashimiwe ubutwari bagaragaje banga gutererana abari babahungiyeho kugeza ubwo bemeye gupfana. Ibyo ngo bigaragaza ubutwari bukomeye abo bapadiri bombi bagize kuko banze guteshuka ku masezerano biyemeje ubwo biyemezaga kuyobora abo bashinzwe inzira igana ijuru.

Abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa ntibahagaraza

Abarokotse Jenoside b’i Mukarange bongeye kugaragaza agahinda baterwa no kuba hari abantu bafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ariko bakaba batahagaragaza ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Havugiwe amasengesho ku mva ya Padiri Gatare hanashyirwa indabo ku mva ye.
Havugiwe amasengesho ku mva ya Padiri Gatare hanashyirwa indabo ku mva ye.

Mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange hari ahantu hazwi ku izina ryo kuri Midiho hiciwe Abatutsi basaga 200, ariko imibiri ya bo yaburiwe irengero kugeza n’ubu ku buryo nta muntu uratanga amakuru y’aho iyo mibiri yaba yarajugunywe.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Odda Gasinzigwa yavuze ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 20 hari abantu badashaka kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bataremera amateka ya Jenoside kandi ngo bayavuge bizatuma ingaruka za jenoside zikomeza kwiyongera. Ati “Mu gihe tutazemera amateka twabayemo tukemera kuyavamo tugatera intambwe tuba Abanyarwanda nyakuri, ibibazo byinshi tuzakomeza guhura na byo”.

Uretse iki kibazo cy’abadashaka kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, abarokokeye i Mukarange banagaragaje ikibazo bafite cy’aho abazize Jenoside bashyinguye hataboneye, kuko n’ubwo hitwa urwibutso ubusanzwe ngo ari imva rusange kuko nta kintu kihari kigaragaza amateka ya Jenoside ku buryo hakwitwa urwibutso.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwahawe inshingano yo gutangira kubaka urwibutso, hanyuma hakazarebwa niba uruzubakwa i Mukarange rushobora kuba urwibutso rw’intara y’Uburasirazuba.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango asanga biteye agahinda kuba nyuma y'imyaka 20 hari abadashaka kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango asanga biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 20 hari abadashaka kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa.

Musenyeri wa diyosezi gatorika ya Kibungo Antoine Kambanda yavuze ko Kiriziya izatanga umusanzu mu kubaka urwo rwibutso kuko biri mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside. Yagize ati “Ubundi ahashyinguye abantu bacu tuhafata nk’ahantu hatagatifu, natwe nka Kiriziya tuzatanga uruhare rwacu mu kubaka urwibutso ruboneye”.

Kuri iyi nshuro ya 20 diyoseze gaturika ya Kibungo yifatanyije n’Abanyamukarange mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside n’abari abapadiri b’iyo paruwasi ku buryo bw’umwihariko.

Uretse abapadiri Jean Bosco Munyaneza na Gatare Yozefu baguye i Mukarange, Diyosezi gatorika ya Kibungo yanabuze abandi bapadiri ba yo bishwe muri Jenoside barimo Padiri Mpongano Elysee, padiri Rutahandongozi, padiri Mwanangu Evode na Padiri Nsengiyumva Michel, bose bakaba bibutswe kuri uyu wa 12/04/2014.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka