Kwifashisha abicanyi benshi, umwihariko wa Jenoside yo mu Rwanda

Mu kiganiro Gen. Alexis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’amajyepfo yagejeje ku baturage bo mu Kagari ka Butare, umurenge wa Ngoma ku karere ka Huye, kuwa 09/04/2013, yagaragaje ko Jenoside yo mu Rwanda ifite umwihariko wo kuba yarifashishije abicanyi benshi.

Muri iki kiganiro Gen. Kagame yagaragaje ko abateguye Jenoside bayiteguranye ubugome, kandi abayobozi bagafata igihe cyo gushishikariza abaturage kwica abandi. Ngo ibi byari ukugira ngo umunsi hagize ushaka guhana abicanyi azabure uwo afata kuko yari kuba yakozwe na benshi.

Yakomeje agira ati “amadisikuru y’abayobozi bagiye bavugira ahantu hatandukanye, yabaga agamije kwangisha Abanyarwanda bamwe abandi, kugira ngo igihe cyo kwicana nikigera bazabone uko bahakana Jenoside, aha ngo ni abaturage bishe abandi kubera uburakari.”

Gen. Alexis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y'amajyepfo.
Gen. Alexis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’amajyepfo.

Aha rero ngo ni naho abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bayipfobereza, bagamije kugabanya uburemere bw’icyaha, kuko bazi ko Jenoside idasaza. Bati “Jenoside ntiba yarabaye iyo indege ya Habyarimana idahanurwa, Jenoside ntiba yarabaye iyo Inkotanyi zidatera u Rwanda, …”.

Gen. Kagame avuga ko ibyo ari urwitwazo kuko Jenoside yateguwe igihe kirekire. Kwandika ubwoko mu ndangamuntu bwari uburyo bwo kubuza bamwe uburenganzira bwabo. Kwemera ibitangazamakuru bibiba urwango bigakora, na bwo bwari uburyo bwo gutegura Jenoside. Ndetse n’amadisikuru y’abayobozi abiba urwango.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uli jeshi kweli.

Ntagozera ali yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka