#Kwibuka30: Intumwa y’u Bufaransa yijeje u Rwanda inkunga ya Miliyoni 400 z’Amayero

Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari kwitabira igikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yohereje intumwa, ikaba iraye ishyize umukono ku masezerano y’inkunga izahabwa u Rwanda, ingana n’Amayero Miliyoni 400.

Iyi nkunga u Bufaransa bwatanze irabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 560, akaba azatangwa mu myaka ine kuva muri uyu wa 2024 kugera muri 2028, hagamijwe guteza imbere ubuzima, kubungabunga ibidukikije no guhugura abakozi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, ni we wahagarariye Perezida Emmanuel Macron utashoboye kuza mu Rwanda, ariko ngo azatanga ikiganiro mu Ihuriro ry’Abakuru b’ibihugu bazaba bateraniye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Minisitiri Stéphane Séjourné, akigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yabanje kugirana ibiganiro mu muhezo na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, nyuma y’ibyo biganiro bashyira umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe n’u Bufaransa

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yohereje intumwa imuhagararira mu gikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gutangaza ko Leta y’icyo gihugu yari guhagarika ubwicanyi bwakorwaga, ariko ngo ntiyigeze igira ubushake.

Nyuma y'ibiganiro byahuje abo ku ruhande rw'u Rwanda n'u Bufaransa, bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’ibiganiro byahuje abo ku ruhande rw’u Rwanda n’u Bufaransa, bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka