#Kwibuka30: Iminara n’inyubako ndende ku Isi byatatsweho ibendera ry’u Rwanda

Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibihugu bitandukanye ku Isi byacanye urumuri rusa n’ibendera ry’u Rwanda cyangwa ikirango cyo Kwibuka30 ku minara n’inyubako ndende zabyo.

African Renaissance Monument muri Senegal
African Renaissance Monument muri Senegal

Umujyi wa Dakar muri Senegal watatse ayo mabara ku kibumbano cyitwa African Renaissance Monument, ushyiraho n’ikirango cyo Kwibuka30 gisobanura ’Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.

Iki kibumbano cya metero 49 z’uburebure cyarangije kubakwa mu mwaka wa 2010, kikaba gisobanura kwibohora kw’Abanyafurika ingoyi y’ubukoroni n’ubucakara, hagamijwe ejo hazaza heza.

Muri Benin na ho Leta yatatse amabara y’ibendera ry’u Rwanda ku kibumbano cyitwa ’Amazon Monument’, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

The Peace Tower muri Canada
The Peace Tower muri Canada

Iki kibumbano kirata ubutwari bw’abagore mu ntambara zo kwagura ubwami bwa Dahomey (ari yo Benin y’iki gihe) kuva mu myaka ya 1600-1904, akaba ari cyo gihugu cyari gikomeye muri ako karere ka Afurika y’Iburengerazuba.

Kiliziya ya Brasilia mu murwa Mukuru wa Brazil na yo yatatsweho amabara y’ibendera ry’u Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Aparecida ifatwa nk’ikirango cy’imyubakire igezweho ku Isi, ikaba yarubatswe mu buryo bwo guhuriza hamwe ibiganza by’abasenga berekeje amaso mu ijuru.

Inteko Ishinga Amategeko ya Canada na yo yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yatatse umuturirwa wayo witwa ’Peace Tower’ mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Umunara wa Eiffel (Tour d’Eiffel) mu Bufaransa, na wo wanditsweho amagambo yibutsa abantu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu munara ureshya na metero 324, wubatswe n’Umufaransa Gustave Eiffel mu mwaka wa 1889, ukaba ari ikirango cy’Isi y’Ubutabera. Uyu munara ukaba uri muri site za mbere ku Isi zisurwa na ba mukerarugendo benshi.

Umunara wa Qutub Minar mu murwa Mukuru w’u Buhinde, na wo watatswe amabara y’ibendera ry’u Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tour d'Eiffel mu Bufaransa
Tour d’Eiffel mu Bufaransa

Umunara wa Qutub Minar ufite metero 73 z’uburebure, wubatswe mu 1192 nyuma y’ivuka rya Yesu, ukaba warashyizwe mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco(UNESCO).

Umunara wa Qutub Minar ukikijwe n’izindi nyubako za kera ziranga imyemerere n’imico by’Abahinde kuva mu myaka ya kera, hakaba ari ahantu hasurwa na ba mukerarugendo benshi baturutse hirya no hino ku Isi.

Umuturirwa muremure wa Banki y’Ubucuruzi mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia (Commercial Bank of Ethiopia), na wo watatsweho amabara y’ibendera ry’u Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na we yari yaje i Kigali kwifatanya n’abandi bakuru b’Ibihugu batangije icyumweru cy’icyunamo.

Uretse mu mahanga, mu Rwanda na ho inyubako ya Kigali Convention Centre, na yo ikomeje kugaragara mu masaha y’ijoro yanditsweho ijambo ‘Kwibuka30’.

Commercial Bank of Ethiopia
Commercial Bank of Ethiopia
Qutub Minar mu Buhinde
Qutub Minar mu Buhinde
Amazon Monument muri Benin
Amazon Monument muri Benin
Uburyo muri BK Arena na ho hatatswe
Uburyo muri BK Arena na ho hatatswe
Iminara n'inyubako ndende ku Isi byatatsweho ibendera ry'u Rwanda kubera #Kwibuka30
Iminara n’inyubako ndende ku Isi byatatsweho ibendera ry’u Rwanda kubera #Kwibuka30
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka