Kayonza: Bifuza ko ku cyuzi cya Ruramira hashyirwa ikimenyetso nk’ahiciwe Abatutsi benshi
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ruramira by’umwihariko abarokokeye ku cyuzi cya Ruramira, barifuza ko hashyirwa ikimenyetso nk’ahiciwe Abatutsi benshi, ndetse bamwe bakajugunywamo.
Babitangaje ku Cyumweru tariki ya 18 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994, mu Murenge wa Ruramira Akarere ka Kayonza, ahanashyinguwe imibiri itandatu yabonetse.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira ruruhukiyemo imibiri 1280 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko Abatutsi ba Ruramira bahuriweho n’Interahamwe z’ahitwa i Gasetsa mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma zari ziyobowe na Col Rwagafirita, iza Kabarondo zari ziyobowe na Burugumesitiri Ngenzi Octavien na Barahira Tito.
Avuga ko Abatutsi benshi bagiye kwihisha hafi n’ikiyaga gihangano cya Ruramira cyifashishwaga mu kuhira umuceri, ariko interahamwe zigenda zibakura mu bihuru zirabica abandi bajugunywa mu kiyaga ari bazima babanje kuzirikwa imigozi kugira ngo batikuramo.
Avuga ko iki kiyaga cyagomorowe kugira ngo hashakishwemo imibiri, ariko igikorwa cyahagaze badashize agahinda kuko harimo isayo ryinshi.
Yifuza ko hashyirwa ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside nk’ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere.
Ati “Gushakisha imibiri dusa n’ababisubitse ntabwo twabisoje, twajyanyeyo imashini zirananirwa harimo isayo ryinshi zararigitaga. Twifuza ko hashyirwa ikimenyetso nk’ahantu haguye abacu benshi bityo tujye duhora tuhibukira.”
Ikiyaga gihangano cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri 283, ndetse n’iyashyinguwe itandatu ikaba ariho yakuwe.
Senateri Bideri John Bonds avuga ko kwibuka ari uguha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside no gukomeza abarokotse.
Avuga ko gushakisha imibiri y’abajugunywe mu kiyaga gihangano bizakomeza kugira ngo abafite ababo bajugunywemo baruhuke imitima n’akababaro kagende kagabanuka.
Yongeyeho ko amateka y’ubwicanyi bwakorewe cyuzi cya Ruramira akwiye kwandikwa akabungabungwa kugira ngo urubyiruko n’abandi batazi ubwicanyi bwahabereye bayamenye, anabafashe kwirinda icyabashora mu bikorwa bibi nk’ibyabaye 1994.
Yifuje ko abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside baba abari mu Rwanda no mu mahanga, ko bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.
Yanashishikarije urubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kunyomoza abagoreka amateka y’Igihugu.
Yasabye ariko by’umwihariko abatarakoze icyaha cya Jenoside kwitandukanya n’ingengabitekerezo yayo.
Yagize ati “Tugomba no gushishikariza abatarakoze icyaha cyangwa bakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwitandukanya n’ingengabitekerezo yayo.”
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|