Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi - Perezida Kagame

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimye ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kongera kubaka ubumwe mu rugendo Igihugu cyari gitangiye rwo kwiyubaka.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaye Intwari mu myaka 30 ishize.

Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’Igihugu cyacu, turabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ko bitazigera bibaho ko Abanyarwanda basigwa ngo bicwe.

Ati “Ni igihugu cya miliyoni 14, ziteguye guhangana n’ikintu cyose cyashaka gusubiza abagituye inyuma. Abantu bacu ntibazigera na rimwe batabwa ngo bicwe ukundi.”

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’amahitamo yakozwe mu kuzura Igihugu.

Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi. Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’

Perezida Kagame yagaragaje ko kwibuka ari ingenzi ku Banyarwanda ndetse bizahoraho no mu gihe abandi batabigira ibyabo.

Ati "Icyo dushaka ni ubufatanye n’imikoranire yo kwemera no guhangana n’ibiteye inkeke dushyize hamwe nk’umuryango mpuzamahanga.’’

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi kubera ko ibyabaye ari integuza y’uko ubwicanyi bushobora kuba aho ari ho hose.

Ati "Iyi ni yo Afurika twifuza kubamo? Ni yo Si idukwiye? Akaga ka Jenoside yabaye mu Rwanda ni integuza ko ibyaha by’ubwicanyi bishobora kuba aho ari ho hose mu gihe bititaweho."

Perezida Kagame yerekanye ko nubwo bari ku rugamba, Jenoside yahitanye Abatutsi benshi ndetse barimo n’abo mu muryango we.

Perezida Kagame yavuze ku nkuru ya mubyara we, Florence, wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Jenoside itangijwe, yafatiwe mu nzu ye hafi ya Camp Kigali, ari kumwe n’abantu 12. Nyuma y’ukwezi kw’itotezwa, bose barishwe usibye umwishywa watorotse bigizwemo uruhare n’umuturanyi we.’’

Perezida Kagame yavuze ko yabwiye General Romeo Dallaire wayoboraga Ingabo za ONU mu Rwanda ngo agende amutabare, ariko ntiyashobora kumurokora.

Perezida Kagame yagarutse ku nkuru y’ubutumwa bwavuye kuri Romeo Dallaire bumubwira ko Ingabo za FPR Inkotanyi nizikomeza kugana mu bice byarimo Ingabo z’u Bufaransa zizahura n’akaga.

Ati "Ubutumwa bwavugaga ko ‘FPR izishyura ikiguzi mu gihe izagerageza gufata ibice bya Butare. Dallaire yampaye ubutumwa, avuga ko u Bufaransa bufite kajugujugu, intwaro ziremereye watekereza, kandi bwiteguye kubikoresha. Namubajije niba abasirikare b’Abafaransa bava amaraso nk’uko abacu bigenda. Naramushimiye, mubwira ko agenda akaruhuka”.

Perezida Kagame yavuze ko yahise abwira umuyobozi w’ingabo zari muri ako gace, Fred Ibingira kwitegura kurwana.

Ati "Twafashe Butare twari twihanangirijwe gufata, mu byumweru, Igihugu cyose cyari cyafashwe twatangiye kucyubaka."

Perezida Kagame yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabikuyemo amasomo ko Abanyarwanda ari bo bakwiye guha agaciro ubuzima bwabo.

Ati "Twashize ubwoba bwose, buri cyose cyaza cyatumye turushaho gukomera."

Perezida Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zabanye na rwo mu rugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kwiyubaka.

Ati “Urugero, Uganda yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”

Umukuru w’Igihugu yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia, atanga urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda akiri muto.

Yakomeje ati “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika ya Congo yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ibaha ubuturo. Tanzania yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye birimo n’ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.”

Nyuma y’Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, hakurikiyeho indirimbo z’abahanzi batandukanye zirimo ubutumwa bwimakaza amahoro n’urukundo mu Banyarwanda no gukomeza gusigasira ubumwe.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka