Isi yose yifatanyije n’u Rwanda #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024, amabendera yose ari ku butaka bw’u Rwanda yaba ay’u Rwanda ndetse n’agaragaza imiryango n’ibihugu by’amahanga yururukijwe kugeza hagati, mu rwego kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka twiyubaka”.

Ku rwego rw’Igihugu, iki cyumweru cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Umuhango wo kwibuka ukaza gukomereza muri BK ARENA ari na ho habera Umugoroba wo Kwibuka.

Ku rwego rw’Akarere ho icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso rwagenwe n’Akarere. Mu Midugudu yose igize Igihugu habaye igikorwa cyo kwibuka kirangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Kuri uyu munsi ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka.

Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) birakomeza guha serivisi ababigana, Hoteli zirakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.

Icyumweru cy’Icyunamo cyatangiye tariki ya 7 Mata 2024 kugeza tariki 13 Mata 2024.

Muri iki cyumweru, inzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’isi ari zo Bisesero, Gisozi, Murambi na Nyamata, buri mugoroba mu minsi irindwi, hazacanwa urumuri hifashishijwe amatara amurika yerekeje mu kirere ku buryo abonerwa kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Najye ntifatanijenamwa mukwibuka. Jenoside yakoreye abatutsi 1994 mat 2024 shyimira abantu batubahafi cyane umunsi kuhundi pfata.avandi mumungogo abanyarwanda muri rusajye twibuke twiyobaka namwe rubyuroko turwanye abapfobya jonoside twibuke twiyobaka. MURAKOZE

Tuyizere. Fabrice yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka