Huye: Urubyiruko rwakanguriwe kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo

Mu biganiro bijyanye no gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu Karere ka Huye hagarutswe no ku gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda zo kwibuka no guharanira kumenya amateka Igihugu cyabo cyanyuzemo, ari byo bizarufasha kubaka u Rwanda ruzima.

Gutangiza icyunamo ku rwego rw'Akarere byabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma
Gutangiza icyunamo ku rwego rw’Akarere byabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma

Jean Marie Vianney Nzarubara watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside mu Mudugudu wa Taba, uherereye mu Kagari ka Butare Umurenge wa Ngoma, hari aho yagize ati "Urubyiruko rusa n’urwirangariye. Barumva bari mu mahoro, ntacyo bitayeho. Ntibazi ko abantu bigeze kubuzwa uburenganzira, bagatotezwa."

Yunzemo ati "Bagombye gukanguka, kuko Igihugu ni icyabo. Bagombye kumenya amateka Igihugu cyanyuzemo kugira ngo ejo u Rwanda rutazaba nabi."

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare na we wari witabiriye ibi biganiro, yifuje ko ababyeyi mu kurerera Igihugu bajya bigisha abana babo urukundo kuko "ahatari urukundo nta kizima kihaba."

Yagize ati "Ababyeyi bakwiye kumvisha abana ko ntawe uba mwiza cyangwa mubi kuko ari ubwoko runaka, ahubwo ko kuba mwiza cyangwa mubi ari ibyo twishyiramo."

Yunzemo ati "Bakwiye kubwira abana ko nibakurikira icyiza u Rwanda ruzaba rwiza, ariko ko nibakurikira ikibi cyangwa bakumvira ubabwira ngo uriya ntakabeho kubera ko akomoka aha, agira ibi, u Rwanda ruzaba rubi. Ni twebwe tugira u Rwanda uko ruri nk’uko Perezida wa Repubulika yahoze abivuga. U Rwanda ni urwacu, ni twe turugira. Iyo tubaye beza ruba rwiza, twaba babi rukaba rubi. Abandi baza badufasha cyangwa basenya ibyo twagezeho."

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rwari rukeya, ariko abaje bumva akamaro ko kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, bagatekereza ko n’abandi bari bakwiye kujya bitabira.

JMV Nzarubara yasabye urubyiruko kureka kurangara rukamenya amateka y'Igihugu
JMV Nzarubara yasabye urubyiruko kureka kurangara rukamenya amateka y’Igihugu

Fulgence Waswa, Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri PIASS, yaboneyeho kugaya bagenzi be usanga barwana n’abashinzwe umutekano muri iri shuri, baba bababuza gusohoka kugira ngo bitabire ibikorwa bijyanye no Kwibuka.

Yagize ati "Sinzi icyakorwa, kuko iyo tuje muri Kaminuza tuba tuje guhaha ubumenyi. Biratangaje kubona barwana n’abashinzwe umutekano. Tuba tugomba kumenya amateka yacu ari byo bidufasha kumenya aho tuva no gufata ingamba ku ho tugana."

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yaboneyeho kwibutsa abo ayobora ko bakwiye kwitabira gahunda zo kwibuka, bagafata mu mugongo abarokotse Jenoside, bakirinda kandi bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ntibanahishire aho igaragaye, kandi bakubakira ku bumwe.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Urubyiruko rwakanguriwe kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo
Urubyiruko rwakanguriwe kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka