Gufasha inshike birakwiye, ariko se gute?

Mu gihe cy’ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 19 Abatutsi bazize Jenoside byabeyere mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuwa 10/4/2013, abaturage bo mu Kagari ka Butare bagaragaje ko gufasha inshike ari ngombwa, ariko bakibaza bati “tubafashe gute?”

Uwitwa Abubakari wari witabiriye ibiganiro yagaragaje ko iki gitekerezo agira ati “gufasha inshike ni ibintu bikomeye. Inshike ni umuntu utakigira abana kandi yari abafite. Ntushobora kumuha inka ngo azajye ayahirira kandi nta mbaraga afite, kuko abenshi bageze mu zabukuru”.

Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo uyu mugabo yatanze uburyo bumwe bwashoboka agira ati “Ese aba bantu ko ari abacu, abo mu Karere kamwe twabashyira mu kigo kimwe tukazajya tubitaho, ese ko imibare igaragaza ko mu gihugu cyose hari abagera ku 1500, bose bazegeranywe maze abanyagihugu dushake uko tubafasha? Ese ntihaboneka imiryango 1500 yabakira ikabitaho?”

Perezida wa IBUKA avuga ko ikibazo cyo gufasha inshike cyahawe AVEGA ariko agasaba n'abantu gushaka uko bafasha inshike z'iwabo.
Perezida wa IBUKA avuga ko ikibazo cyo gufasha inshike cyahawe AVEGA ariko agasaba n’abantu gushaka uko bafasha inshike z’iwabo.

Furere Martin w’umuyezuwiti na we wari witabiriye ibi biganiro we yasabye ko hakorwa urutonde rw’inshike ziri mu Kagari ka Butare, hanyuma abantu bakicara bakarebera hamwe icyo babafasha kuko ibyo ari byo byose atari benshi ku buryo kubona uko bitabwaho bitaburirwa igisubizo.

Yagize ati “niba inshike ziri mu gihugu cyose cy’u Rwanda zigera ku 1500, tugenekereje twavuga ko buri Karere karimo abagera kuri 50 kuko Uturere tugize u Rwanda ari 30. Muri buri Karere harimo imirenge igera kuri 15. Ubwo twavuga ko buri Murenge urimo nk’abagera kuri batatu”.

Kuri iki gitekerezo, Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa IBUKA mu Rwanda, yavuze ko iki kibazo bagishinze umuryango AVEGA. Ngo babasabye kwiga uko inshike zakwitabwaho, kuko bigaragara ko bakeneye cyane gufashwa.

Uyu muyobozi kandi yanashyigikiye igitekerezo cy’uko abantu bo mu Kagari ka Butare bakwicara bakiga ku kuntu bafasha inshike z’iwabo, kuko n’ubundi ibisubizo ku bibazo biva mu kungurana ibitekerezo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka