Bushenge: Abana n’abagore b’Abatutsi batsembwe babeshywa guhabwa imfashanyo

Mu buhamya bwatanzwe n’abacitse ku icumu bakomoka mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko hari amateka yaranze umusozi witwa Kidashira atazigera asibangana mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwica abana n’abagore.

Kankindi Sperata ni umwe mu barokokeye muri uwo murenge, avuga ko Interahamwe zabirukankije bagahungira ku bitaro bya Bushenge, uwari Burugumestre wa Gishoma witwaga Fulgence yabasabye gusubira mu rugo ko azabarindira umutekano ahubwo yohereje abantu baza kubabwira ko babafitiye imfashanyo ndetse bagenda babakura aho bari bihishe bamaze kubarundanya bose barabagota bose barabica.

Yagize ati “muri icyo gihe abana n’abagore nibo bari basigaye gusa abandi bari barishwe, uwitwaga Cesar yaje kubwira abagore ko bagomba kujya ahantu hamwe bagashakirwa uko bahabwa imfashanyo, hashize iminsi itatu , buri munsi aza kubabaza niba bose bamaze kuhagera, ku munsi wa nyuma abari bakihishe bose yabakuyeyo avuga ko ari bwo umutekano wabo uri burindwe neza, maze aragenda azana Interahamwe zirabica bose nta n’umwe usigaye kuko bari bababaze mbere yo kubica, nta numwe wavuyemo”.

Ayo ni amwe mu mateka y’ubugome atazibagirana yibukwa buri gihe ku musozi wa kidashira ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi basaga 200 bazize uko bavutse.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka