Buri myaka 30 Abatutsi baricwa Isi irebera - Perezida Kagame

Isesengura Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze, rimugaragariza ko buri myaka 30 uhereye muri za 1960 kugeza ubu, Jenoside ihora ikorerwa abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi bigakorwa amahanga arebera.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024.

Perezida Kagame avuga ko uhereye mu myaka ya za 1960-1964 ubwo na we yahungiraga muri Uganda akiri umwana, mu 1990-1994 agaruka kubohora Igihugu, ndetse no muri uyu mwaka wa 2024, Abatutsi bakomeje kwicwa no gutotezwa bagahunga, bagatatana.

Yagize ati "Ntabwo nzi uko bigenda bikurikirana, simbyumva neza, ariko iyo urebye abantu bicwa muri Congo y’Iburasirazuba, impunzi ziri hano zirenga ibihumbi 100 batotezwa bakirukanwa mu Gihugu cy’iwabo kandi bagatotezwa bavuga ko ari Abatutsi, ni nka Jenoside."

Ati "Ibyo kuba ari Abatutsi bo muri Congo, ntabwo ibyo bivugwa, ndetse bikajyamo n’uko gufatanya n’Interahamwe, FDLR, abahunze bamaze gukora Jenoside, ni bo abo ngabo bari gufatanya na za Leta, kandi bije nyuma y’imyaka 30 nk’uko twahoze tubibara, ejobundi u Burundi na bwo bwinjiramo, urumva ni ibintu bihura."

Ibi Perezida Kagame yabisobanuraga agaruka ku ngingo ijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yatangiye kera kandi n’ubu ngo ikomeje, ariko akibaza impamvu amahanga atagira icyo abikoraho.

Abanyarwanda muri rusange barasabwa guharanira ikibahuza ari ryo zina ribaranga ry’Ubunyarwanda, ariko abarokotse Jenoside n’abayikoze, bo hari ibyo basabwa by’umwihariko kugira ngo Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ukundi.

Abayirokotse bagomba guhabwa Ubutabera, guhumurizwa no gufashwa gukomeza kwiyubaka, ariko na bo bagasabwa gutanga imbabazi no gufasha abandi barimo n’abagize uruhare mu kubahemukira.

Ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame ababwira ko ibyo bakoze bitazasubira, akabasaba gusubira mu nzira no gusaba imbabazi bakagana muri politiki yubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka