Bugesera: Abageze mu zabukuru barishimira umwanya bahawe wo kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakecuru b’incike n’abandi bakuze bo mu karere ka Bugesera n’inshuti zabo barishimira ko bahawe umwanya bakibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyarabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguyemo abarenga ibihumbi 45.

N’ubwo banyuze mu nzira igoye muri Jenoside ngo yabasigiye ibikomere, bamwe muri bo bariyakiriye baharanira kubaho. Mu butumwa bwabo barishimira ko nyuma y’imyaka 20 bagihumeka nk’uko bivugwa na Mukankuranga Goretti.

Aba bakecuru bagizwe n'incike batambagijwe urwibutso rwa Nyamata rwahoze ari kiliziya y'abagatolika.
Aba bakecuru bagizwe n’incike batambagijwe urwibutso rwa Nyamata rwahoze ari kiliziya y’abagatolika.

Yagize ati “ Ubu uku mundeba nasigaye njyenyine niciwe umugabo , abana banjye bane ndetse n’abandi bo mu muryango we, ubu ndi ikimuga ariko kuri ubu mparanira kubaho, singira uwambwira ngo urakire iyo nitsamuye munzu yanjye.”

Mukakigeri Gratia, umuyobozi wa AVEGA Agahozo mu karere ka Bugesera, yashimye abo bakuze maze ababwira ko babaye intwari kandi ko imbaraga n’ubutari bagize bitanga urugero rwiza ku bakiri bato.

Abemeye beretswe imibiri ya bamwe.
Abemeye beretswe imibiri ya bamwe.

Ati “Ndasaba abantu bose kurushaho kubegera kuko badakeneye ibya mirenge ahubwo ibyo bashaka ari ukubegera maze bakaganirizwa kuko aribyo bya ngombwa.”

Yavuze ko bagifite ibibazo birimo amacumbi aho bafite abagera kuri 6 batarabona aho kuba bagenda bacumbika mu baturanyi.

Aba bakuze babwiwe ko kandi ari intwari kuko batanga icyizere cyo kubaho kuko iyi myaka 20 ishize batari baziko bazayigezaho ariko berekanye ko byashoboka.

Abakecuru bafashijwe kuza kwibuka ababo.
Abakecuru bafashijwe kuza kwibuka ababo.

Igikorwa cyashimwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirie ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwiragiye Pricille kuko n’ibindi byiciro byagiye bizirikanwa maze bigahabwa umwanya wo kwibuka ababo ari byiza ko nabo bawuhabwa.

Abenshi muri aba bakecuru n’abasaza nta mbaraga bagize zo kwinjira imbere mu hari kiriziya ya Nyamata ngo birebere imibiri ya bamwe mu bahashyinguye.

Mu karere ka Bugesera hari abanyamuryango ba AVEGA agahozo 462, harimo incike 40 n’abakuru bashaje cyane 124.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka