Brazzaville: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, abantu basaga 300 barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Congo, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nshuti z’u Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amb.Theoneste Mutsindashyaka na Nyakubahwa Charles Richard Mondjo, Minisitiri w'Ingabo, wari uhagarariye Leta ya Congo muri iki gikorwa
Amb.Theoneste Mutsindashyaka na Nyakubahwa Charles Richard Mondjo, Minisitiri w’Ingabo, wari uhagarariye Leta ya Congo muri iki gikorwa

Iki gikorwa cyabereye muri Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza, Leta ya Congo ikaba yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Charles Richard Mondjo.

Muri iki gikorwa, hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hanacanwa buji mirongo itatu (zihwanye n’imyaka 30 ishize) zisobanura urumuri rw’icyizere cy’ubu n’ejo hazaza, n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi Mutsindashyaka, yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, abasobanurira ko ari igikorwa cy’ingenzi ku Banyarwanda ndetse no kuri buri muntu wese.

Yibukije ko mu 1994 u Rwanda rwaciye mu bihe by’agahinda n’umubabaro, mu gihe amahanga yareberaga, ati “ kugeza n’uyu munsi, n’ubwo hashize imyaka 30, ibikomere ntibirakira, ari na yo mpamvu Abanyarwanda bakomeje guharanira kudaheranwa n’agahinda, no kwimakaza amahoro kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho.

Abahagariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga bari bitabiriye uyu muhango
Abahagariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bari bitabiriye uyu muhango

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo, Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, yiyemeje kubaka Igihugu, himakazwa politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, ari yo yabaye umusingi w’iterambere Igihugu gifite ubu.

Yagaragaje kandi ko hirya no hino hakomeje kugaragara ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bikorwa ahanini n’abanyapolitiki ndetse n’abandi bazwi nk’intiti n’impuguke.

Ati ikibabaje kurushaho, hakomeje kumvikana imvugo zihembera urwango zibasira Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatumye habaho itotezwa n’ubwicanyi bubakorerwa. Ibi bikaba ari ibimenyetso bishobora kuganisha kuri Jenoside igihe nta ngamba zafatwa zo kubihagarika.

Ambasaderi Mutsindashyaka
Ambasaderi Mutsindashyaka

Ambasaderi Mutsindashyaka yasabye urubyiruko kwiga no kwigira ku mateka y’u Rwanda, kugira ngo bazabe intumwa mu gusakaza amahoro no kwirinda amacakubiri y’uburyo bwose.

Ambasaderi Mutsindashyaka yashimiye Leta ya Congo, ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, umubano ushingiye ku bucuti n’ubufatanye, yibutsa ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kuba igihe cyo gutekereza ku nshingano zo gukora ku buryo ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi aho ari ho hose ku Isi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ya Congo, bakaba n'inshuti z'u Rwanda
Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ya Congo, bakaba n’inshuti z’u Rwanda
Ambasaderi hamwe n'abanyacyubahiro bo muri Leta ya Congo bitabiriye iki gikorwa
Ambasaderi hamwe n’abanyacyubahiro bo muri Leta ya Congo bitabiriye iki gikorwa
Abanyarwanda batuye muri Congo
Abanyarwanda batuye muri Congo
Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Congo acana urumuri
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Congo acana urumuri
Abaminisitiri ba Leta ya Congo bacana urumuri
Abaminisitiri ba Leta ya Congo bacana urumuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka