Abaturage ba Santarafurika basabwe kuvana isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Santarafurika, Andre Nzapayeke, hamwe n’abandi ba Minisitiri bifatanije n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu mu muhango wo gusoza icyunamo cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uwo muhango wabaye tariki 13 Mata 2014 mu kigo cya gisirikare cya SOCATEL MPOKO aho ingabo z’u Rwanda zifite icyicaro gikuru mu murwa mukuru wa Bangui.

Minisitiri w'Intebe w'igihugu cya Santarafurika, Andre Nzapayeke, hamwe n'ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro muri ivyo gihugu mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Santarafurika, Andre Nzapayeke, hamwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri ivyo gihugu mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt Col J Paul Karangwa uyoboye umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika yashimiye Guverinoma ya Santarafurika n’abagize umuryango mpuzamahanga bifatanije n’u Rwanda muri iki cyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

By’umwihariko yashimiye abaturage ba Bangui bagiye bitabira ibiganiro byateguwe n’ingabo z’u Rwanda baganira kuri Jenoside yabaye mu Rwanda n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside. Abatuye Bangui bitabiriye ibi biganiro byamaze icyumweru, abagera kuri magana ane buri munsi babaga bitabiriye ibiganiro.

Mu bibazo abakurikiye ibiganiro bagarutseho hari ukwibaza uko Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside, uko Abanyarwanda bageze ku bumwe n’ubwiyunge n’uko igihugu cyiyubatse. Ingabo z’u Rwanda zabasobanuriye kuri ibyo bibazo banabashyiriraho film igaragaza uko Jenoside yakozwe n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Minisitiri w'Intebe w'igihugu cya Santarafurika, Andre Nzapayeke, hamwe na Lt Col J Paul Karangwa uyoboye umutwe w'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Santarafurika (iburyo).
Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Santarafurika, Andre Nzapayeke, hamwe na Lt Col J Paul Karangwa uyoboye umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika (iburyo).

Ubwo hasozwaga icyunamo, Ministre w’Intebe André Nzapayéké yavuze ko Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize isomo rikomeye ku Isi yose.

Yaburiye abaturage ba Repubulika ya Santarafurika agira ati "Abaturage ba RCA bamaze kumva no kubona ibyabaye mu Rwanda (Films) bari bakwiye kureka imihoro ikaba iyo gukoresha mu rutoki, mu bigori cyangwa mu bindi bikorwa byo kwiteza imbere nk’uko bimeze muri iki gihe mu Rwanda".

Minisitiri w’Intebe yaboneyeho umwanya wo gushima ubwitange ku kazi ingabo z’u Rwanda zagaragaje ziharanira umutekano w’aba nya Santarafurika ati "Tubabajwe n’abasirikare b’URwanda bakomerekeye muri iki gihugu, twifatanije nabo mu bubabare bagize babutewe n’abanya RCA".

Minisitiri w'Intebe w'igihugu cya Santarafurika, Andre Nzapayeke, ageza ijambo ku bitabiriye muhango wo kwibuka Jenoside.
Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Santarafurika, Andre Nzapayeke, ageza ijambo ku bitabiriye muhango wo kwibuka Jenoside.

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda kuva zagera muri Santarafurika zazanye impinduka mu myumvire n’imibereho y’abanya RCA, "Uburyo mwagaruye umutekano mu gihe gito turabibashimira kandi twifuza ko natwe umunsi umwe iki gihugu cyazagira ingabo zimeze nkamwe.

Turasaba Commandant wa MISCA ko mwadufasha gutanga ubumenyi ku gisirikare cyacu ku buryo tutazongera kujya gushaka abigisha iyo kure mu mahanga kandi tubafite hano".

Yakomeje avuga ko aho u Rwanda rugeze mu bumwe n’ubwiyunge n’iterambere ari ikitegererezo cyiza kuri Afrika yose.

Abaturage ba Santarafurika bifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage ba Santarafurika bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango wo gusoza icyunamo i Bangui hari abandi banyacyubahiro bari baje kwifatanya n’Ingabo z’u Rwanda harimo Minisitiri w’umutekano Denis Wangao Kizimalet, Minisitiri w’Ingabo, Gen Thomas Tchimangwa, Minisitiri mu Perezidanse, Jean Jacques Demafouth. Hari n’Umugaba mukuru w’Ingabo za MISCA, Brig Gen Martin Toumenta Chomu, hamwe n’abandi banyacyubahiro bahagariye umuryango w’Ubumwe bw’Afurika na Loni.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira ingabozurwanda nabaporosi burwanda uko bahesheje urwanda na nabanyarwanda agaciro imana ibafashe gukomeza ubutwari bwurwanda

eric yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ndashimira ingabozurwanda nabaporosi burwanda uko bahesheje urwanda na nabanyarwanda agaciro imana ibafashe gukomeza ubutwari bwurwanda

eric yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka