Abarokokeye i Murambi barishimira ko urwibutso rwaho rwashyizwe mu murage w’Isi

Urwibutso rwa Murambi ni rumwe mu nzibutso esheshatu zizwi cyane mu Rwanda bibukiraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kubera amateka yihariye zibitse kuri Jenoside.

Abarokokeye i Murambi barishimira ko urwibutso rwaho rwashyizwe mu murage w'Isi
Abarokokeye i Murambi barishimira ko urwibutso rwaho rwashyizwe mu murage w’Isi

Abatutsi bari batuye mu Mujyi wa Gikongoro no mu yandi makomine ahegereye nka Kinyamakara, Karama na Mudasomwa, bamaze kubona ko bashobora guterwa, bahise birundanyiriza mu mashuri no muri za Kiliziya, aho abayobozi b’icyo gihe bahise babohereza ku kigo cy’amashuri cy’i Murambi, babizeza ko ari ho umutekano wabo uzarushaho kurindwa.

Ku wa 16 Mata 1994 Abatutsi bagera ku bihumbi 65 berekeje ku ishuri ryari ku musozi wa Murambi, aho nta mazi cyangwa ibiryo bigeze bahabwa hagamijwe kugira ngo bacike intenge zo kwirwanaho, ariko bakomeza kwirwanaho bakoresheje amabuye, kugera tariki 21 Mata ubwo abasirikare b’Abafaransa babasigaga bakagabwaho ibitero n’Interahamwe, zihicira abarenga ibihumbi 20.

Abashoboye gutoroka hafi ya bose bishwe bukeye ubwo bageragezaga kwihisha mu rusengero ruhegereye, ku buryo Abatutsi bahiciwe barenga ibihumbi 50. Mu rwego rwo guhisha imibiri y’Abatutsi biciwe ku ishuri ry’i Murambi, Abafaransa bazanye ibimashini hacukurwa ibyobo byinshi binini, babajugunyamo, ubundi bahubaka ikibuga cy’umupira w’amaboko (Volleyball) bakajya bakinira hejuru y’imibiri y’Abatutsi bari bajugunye muri ibyo byobo.

Aha hari ikibuga cy'umukino wa Volleyball cyakinirwagaho n'ingabo z'Abafaransa kandi munsi harimo imibiri y'Abatutsi bahashyinguwe bamaze kwicwa
Aha hari ikibuga cy’umukino wa Volleyball cyakinirwagaho n’ingabo z’Abafaransa kandi munsi harimo imibiri y’Abatutsi bahashyinguwe bamaze kwicwa

Guhitamo kubohereza ku musozi wa Murambi ngo byari bifite impamvu, kubera ko uwo musozi wafashije mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo kubegeranyiriza hamwe byafashije cyane abicanyi bari bafite umugambi wo kubarimbura.

Muri ako gace hari amateka akomeye y’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko mu mpera za Kamena 1994, Guverinoma y’icyo gihugu yohereje abasirikare bagera ku 2,200 mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda mu cyiswe Operasiyo ‘Turquoise’, bavugaga ko igamije gushyiraho agace katarangwamo imirwano, kanyuzwagamo imfashanyo.

Itangazwa ry’ishingwa rya Zone Turquoise ryanenzwe bikomeye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na bimwe mu bihugu by’amahanga, byatinyaga ingaruka mbi z’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe.

Bimwe mu bimashini byifashishijwe hacukurwa ibyobo binini byajugunywemo Abatutsi
Bimwe mu bimashini byifashishijwe hacukurwa ibyobo binini byajugunywemo Abatutsi

Operasiyo Turquoise yakingiye ikibaba abicanyi, bakomeza ibikorwa byabo byo guhiga no kwica Abatutsi, kuko mu mpera za Kamena na Nyakanga uduce twagenzurwaga n’Abafaransa twari twarabaye indiri y’abicanyi.

Mu Kwakira 2023 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryemeje ko inzibutso enye zirimo n’urwa Murambi zishyizwe mu murage w’Isi, kubera amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo zirusheho kubungabungwa ndetse no kurindwa, mu rwego rwo gutuma amateka zibitse atazasibangana cyangwa ngo azime, bityo bikazarushaho gufasha ibiragano by’ahazaza kumenya ububi bwa Jenoside no kwirinda icyayitera.

Tariki 06 Mata 2024 nibwo Umuyobozi Mukuru wa UNESCO yashyikirije ubuyobozi bw’urwibutso rwa Murambi icyemezo cy’uko rwashyizwe mu murage w’Isi.

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay yashyikirizaga icyemezo ubuyobozi bw’urwibutso rwa Murambi, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kurindwa no kubungabungwa.

Audrey Azoulay yashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi
Audrey Azoulay yashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi
Ubutumwa bw'Umuyobozi Mukuru wa UNESCO
Ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO

Yagize ati “UNESCO yashyize mu murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Jenoside yabaye hano ni icyaha cyakorewe inyokomuntu, ni na yo mpamvu izi nzibutso zigomba gusigasirwa amateka akabungabungwa, ibimenyetso ntibisibangane, ku buryo hatabaho gupfobya ndetse no guhakana Jenoside, twanabiganiriyeho n’abarokotse.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kongera gusuzuma uburezi dutanga. Ntabwo hazigishwa amateka ya Jenoside gusa, ahubwo uburezi bugomba kwibanda ku kwigisha indangagaciro zifasha mu kubaha uburenganzira bwa muntu, ku buryo izo ndangagaciro zazafasha mu gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.”

Bamwe mu barokokeye i Murambi bavuga ko kuba urwibutso rwa Murambi rwashyizweho ikimenyetso cy’uko ruri mu murage w’Isi bibaha icyizere ko hari isomo Isi izabyigiraho kandi ko Jenoside itazibagirana.

Kimwe mu byobo byajugunywagamo imibiri y'Abatutsi i Murambi
Kimwe mu byobo byajugunywagamo imibiri y’Abatutsi i Murambi

Umwe muri bo ati “Uru rwibutso kuba rwaragiye ku rwego rw’Isi numvise binshimishije, kuko ruzigisha amahanga yose ibintu byabaye hano, kandi Isi yose ikaba igiye kubiha agaciro.”

Mugenzi we ati “Ibi biduha icyizere ko ibyabaye bitazongera, cyane ko byagiye ku rwego rw’Isi, bivuga ngo n’amahanga yahaye agaciro ubugizi bwa nabi bwabereye hano, byongeye ni uko nyine bitazibagirana.”

Tariki 21 Mata 1995 nibwo ku musozi wa Murambi hahise hashyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bivugwa ko abantu 34 gusa ari bo bitekerezwa ko bashoboye kuharokokera.

Ishuri rya Murambi ryahungiyemo Abatutsi bizezwa kurindwa n'ingabo z'Abafaransa
Ishuri rya Murambi ryahungiyemo Abatutsi bizezwa kurindwa n’ingabo z’Abafaransa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, ni umwe mu bari baherekeje Audrey Azoulay
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ni umwe mu bari baherekeje Audrey Azoulay
Ibimenyetso byanditseho amwe mu mazina y'abiciwe i Murambi
Ibimenyetso byanditseho amwe mu mazina y’abiciwe i Murambi
Amazina ya bamwe muri ba ruharwa bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Murambi
Amazina ya bamwe muri ba ruharwa bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Murambi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka