Abakozi ba Welthungerhillfe bibutse abazize Jenoside

Abakozi b’umuryango Welthungerhillfe baremeye umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga aho bamuhaye inka yo korora, ndetse bakanasura urwibutso rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi.

Welthungerhilfe ni ijambo ry’ikidage risobanura mu Kinyarwanda “isi izira inzara”. Uyu ukaba ari umuryango utegamiye kuri Leta w’Abadage, ukorera mu Rwanda mu bijyanye cyane cyane no gufatanya n’abahinzi, ukaba ukorera mu Turere tw’Intara y’amajyepfo harimo n’aka Muhanga.

Muri gahunda yawo buri mwaka basura inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, ndetse bakanaremera bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside. Ubwo bari mu Bisesero kuri uyu wa 20 Kamena 2014 aba bakozi b’umushinga Welthungerhilfe bavuze ko ibyabye mu Rwanda ari urukozasoni kandi ko bitakongera kubaho ukundi.

Abakozi ba Welthungerhilfe basuye urwibutso rwa Bisesero.
Abakozi ba Welthungerhilfe basuye urwibutso rwa Bisesero.

Ku bw’aba bakozi ba Welthungerhilfe, inzira yo gukumira Jenoside ni ugushyigikira imiyoborere myiza kuko ngo Jenoside idashoboka ahari imiyoborere myiza.

Umuyobozi wungirije wa Welthungerhilfe, bwana Audace Kubwimana avuga ko Imiryango yose itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda ikwiye gushyiraho uburyo bwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 kuko ibikorwa byo kwibuka bitareba Leta gusa.

Yagize ati “ibyo dukora ntaburambe byagira, abantu bibagiwe gufata umwanya ngo bahe agaciro igikorwa cyo kwibuka; kuko twarabibonye jenoside yashenye ibintu bisubira kuri zeru kwibuka rero no gushyigikira ibikorwa byo kwibuka bikomeza icyizere kandi bikubaka ejo hazaza”.

Abakozi ba Welthungerhilfe bashyira indabo ku rwibutso rwa Bisesero.
Abakozi ba Welthungerhilfe bashyira indabo ku rwibutso rwa Bisesero.

Umuyobozi wa Welthungerhilfe bwana Daniel Meijering, mu izina ry’umuryango ahagarariye mu Rwanda yavuze ko nk’umuryango mpuzamahanga bahisemo nk’uko bisanzwe buri mwaka gusura urwibutso rwa Bisesero kubera amateka yarwo n’abahashyinguye.

Ati “uyu mwaka twahisemo hano kugirango twebwe nk’umuryango n’abakozi abakozi bacu ndetse n’umuryango mu wacu mu Budage twunamire inzirakarenga z’Abatutsi bazize Jenoside by’umwihariko baguye aha, ariko kandi tunishimira uko bagerageje kwirwanaho bishoboka n’ubwo biteye agahinda kuba baragezeho bakicwa kuko batabashije guhangana n’umwanzi kugeza ku ndunduro. Iki kandi ni igikorwa kireba buri wese, ndetse n’umuryango nk’uyu mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, kwifatanya n’abanyarwanda bose muri rusange”.

Amacumu icyenda asobanura komini icyenda zari zigize perefegitura ya Kibuye.
Amacumu icyenda asobanura komini icyenda zari zigize perefegitura ya Kibuye.

Umubyeyi Mukasekuru Jeannete wahawe inka nawe yashimiye iki gikorwa yakorewe kuko ubusanzwe iyo yari yarahawe na Leta muri gahunda ya Girinka munyarwanda yari yarapfuye, kugeza ubu akaba yari atarabona inshumbushanyo, iyi nka ikaba ngo izamufasha kwiyubaka nk’uko insanganyamatsiko izirikanwa uyu mwaka ibivuga.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka