Abakozi ba MINAFFET bababajwe n’ibyo babonye mu rwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata

Abakozi ba Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) batangajwe ndetse banababazwa cyane n’ibyo babonye mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Ntarama n’urwa Nyamata ziri mu karere ka Bugesera.

Ubwo basuraga urwibutso rwa Ntarama, tariki 11/04/2013, beretswe imibiri igaragaza ubugome abahiciwe bakorewe, na bimwe mu bikoresho gakondo byifashishijwe mu kwica nk’imipanga, amahiri n’igisongo kirekire cyakoreshwaga mu gushinyagurira Abatutsikazi nyuma yo gufatwa ku ngufu.

Uretse iyi mibiri iri mu kiriziya hari n’indi mike iherutse kuboneka, iyi yashyizwe mu cyumba cyari urwambariro rw’abapadiri; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertillide yabaciriye ku mateka yaho.

Abakozi ba MINAFFET bakomereje ku rwibutso rwa Nyamata aho bakiriwe n’ushinzwe kwereka abasura urwibutso ibyahabereye hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, abasobanurira muri make ibyabereye muri iyi kiriziya nayo yabaye urwibutso bitewe n’abatutsi barenga ibihumbi icumi bayiguyemo.

Mukantwari Bertillide uyobora umurenge wa Ntarama abwira abakozi ba MINAFFET uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa.
Mukantwari Bertillide uyobora umurenge wa Ntarama abwira abakozi ba MINAFFET uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa.

Ati “murabona iyi mva ni iy’umutariyanikazi witwa Tonia Locatelli wagerageje gutabariza Abatutsi bicwaga ariko akaza kwicwa arashwe mu mwaka wa 1992”.

Parfait Gahamanyi, umuyobozi ushinzwe Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, akaba ari nawe wari uyoboye abakozi basuye izo nzibutso, yatangaje ko ibyo babonye ari agahomamunwa.

Ati “ turasaba ko ababikoze bagomba kubiryozwa kandi tugaharanira ko bitazasubira ukundi haba hano mu Rwanda cyangwa ahandi”.

Urwibutso rwa Ntarama rwasuwe nabo bakozi rubitse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi basaga 6000, naho uru rwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga 45 246.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka