Urubyiruko rufite umusingi uhamye wo kubakiraho rwibohora ubukene-Brig. Gen. Nzabamwita

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yabwiye urubyiruko 350 rwaturutse mu mpande zose z’igihugu ko ingabo z’u Rwanda zubatse umusingi w’ubumwe n’umutekano bagomba kubakiraho bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n’igihugu cyabo muri rusange.

Ibi Brig. Gen. Nzabamwita yabitangarije mu karere ka Musanze kuwa 28/03/2014, aho baganiraga mu biganiro byaguye bigamije gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aha Brig Gen Nzabamwita yaganirizaga urubyiruko anarushishikariza kurwana urugamba rwo kwiteza imbere.
Aha Brig Gen Nzabamwita yaganirizaga urubyiruko anarushishikariza kurwana urugamba rwo kwiteza imbere.

Aha Brig. Gen. Nzabamwita yabasobanuriye ko ngo urubyiruko nkabo rwahagurutse kubera gukunda igihugu, bajya i Bugande kwifatanya n’abandi barwanaga urugamba rwo kubohora u Rwanda no kurwanya amacakubiri n’ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda. Ibyo ngo babikoze bashishikajwe no guhindura igihugu cyabo, igihugu bifuzaga ko cyazarangwamo ubumwe bw’abagituye kandi kigatera imbere cyigakomera.

Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko ibyo barwaniriye nk’ubumwe n’umutekano babigezeho, bityo ubu bikaba bikwiye gufatwa nk’umusingi urubyiruko rwakagombye kubakiraho rugakomeza urugamba rwo guteza imbere igihugu cyabo.

Abitabiriye ibi biganiro bashishikarijwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha iki gihe.
Abitabiriye ibi biganiro bashishikarijwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha iki gihe.

Yagize ati:“Urugamba rwo kwibohora nirwo rwabaye umusingi wo kubohora u Rwanda mu buryo bwose. Uwo musingi uriho kandi urakomeye, mwe urubyiruko rw’u Rwanda iki gihe mufite amahirwe menshi cyane yo kuba mwarahawe uwo musingi nk’intangiriro, ariko intambara yo kwibohora ni iyanyu mukwiye kurwana buri munsi ngo mutere imbere ubwanyu kandi munatange umusanzu mu kubaka igihugu.”

Aha umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yibukije urwo rubyiruko ko kubaka igihugu ari inshingano za buri mwenegihugu wese, abasobanurira n’uko ingabo z’u Rwanda na zo zigira uruhare mu guteza imbere igihugu zifatanyije n’abaturage, aho zubaka amashuri henshi ngo abana b’Abanyarwanda babashe kwiga kuko uburezi ari ishingiro y’iterambere.

Abasaga 350 bitabiriye ibiganiro byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasaga 350 bitabiriye ibiganiro byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabo z’u Rwanda kandi ngo ziharanira ko Abanyarwanda bihaza no mu biribwa, zikaba ngo zihinga ibireti n’ibindi biribwa, zigakora imihanda kugira ngo abaturage babashe guhahirana n’abandi banageze umusaruro wabo ku isoko ku buryo bworoshye n’ibindi bikorwa byinshi umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yabagaragarije.

Muri iki kiganiro cyari cyiswe ngo ‘Uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubaka ubumwe’, Brig. Gen. Nzabamwita yababwiye ko ingabo z’u Rwanda ziri no mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu by’amahanga, aho ubu ziri muri repubulika ya Centrafrica na Sudani y’Epfo, zicunga amahoro n’umutekano zinabafasha gutera imbere zibubakira amashuri amasoko n’ibindi.

Uru rubyiruko rwitabiriye ibiganiro ngo rwahakuye impamba ruzasangiza abatarabyitabiriye.
Uru rubyiruko rwitabiriye ibiganiro ngo rwahakuye impamba ruzasangiza abatarabyitabiriye.

Uru rubyiruko rwahawe ibindi biganiro bihuriza ku kurwanya ingengabitekerezo y’amoko, bakimika Ubunyarwanda ku isonga, bakazirikana kwihangira imirimo no kwiga bafite icyerecyezo cyo gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gifite.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyentwali Alphonse wari muri ibyo biganiro, yibukije urwo rubyiruko ko rufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho, yongeraho kandi ko bakwiye kuba maso bagakanura bakareba amahirwe yo kwiteza imbere aboneka mu Rwanda iki gihe kandi ngo bakihatira kuyakoresha neza.

Uyu muyobozi w’intara y’Amajyepfo nawe yabasabye kwiga bazirikana ko ubukungu bw’u Rwanda budashingiye ku mutungo kamere, ahubwo bushingiye ku mitekerereze myiza n’ubumenyi bagira mu ishuri bikajyana n’ubushakashatsi.

Depite Uwimanimpaye yasabye urubyiruko kwiga rutekereza kwihangira imirimo aho gutegereza akazi.
Depite Uwimanimpaye yasabye urubyiruko kwiga rutekereza kwihangira imirimo aho gutegereza akazi.

Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yabashishikarije kwihangira imirimo iciriritse bakiteza imbere kuko muri iki gihe ntibige bategereje gusaba akazi Leta, bakiga banatekereza kwihangira imirimo bakazaha abandi akazi.
Abitabiriye ibi biganiro batangarije Kigali Today ko bahakuye ubutumwa bwo guhindura abantu bamwe bakuze bakigendera ku moko kuko urubyiruko ari rwo rugomba guhindura amateka y’igihugu.

Ibi biganiro byateguwe na minisiteri y’Urubyiruko Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi ifatanyije n’umuryango Imbuto Foundation, bikaba bibaye habura ibyumweru bibiri ngo Abanyarwanda bibuke ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ngo byitezweho ko bizatanga umusaruro by’umwihariko mu rubyiruko bakazibuka baharanira ko itazongera kuba ukundi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka