Ngororero: Bahagurukiye Kubungabunga ibimenyetso bigaragaza uko jenoside yakozwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’abaturage baravuga ko kubungabunga ibimenyetso mu nzibutso zimwe na zimwe zo mu karere ka Ngororero ari kimwe mu bizafasha kugaragaza amateka no kwibuka abishwe bazirikana ku mateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe agashyirwa mu bikorwa.

Mu nzibutso zimwe na zimwe nk’urwa Kibirira ruherereye mu murenge wa Gatumba ahashyinguye abantu ibihumbi 24, hagaragaramo ibimenyetso nk’imyambaro, amazina y’abishwe, ibikoresho bari bafite icyo gihe n’ibindi.

Ari ubuyobozi bw’akarere ari n’abacitse ku icumu n’abaturage muri rusange basanga ntaho baragera mu kwegeranya ibimenyetso kuko hari ibitaragaragara cyangwa ibyaba bigihishwe na bamwe mu batariyumvisha ko gutanga amakuru ari ngombwa.

Imwe mu myambaro y'abiciwe muri Kibirira.
Imwe mu myambaro y’abiciwe muri Kibirira.

Kabanda Aimable, uwarokotse wo mu karere ka Ngororero asanga kwegeranya ibi bimenyetso ari umwe mu murage w’amateka abana b’u Rwanda bazaheraho basobanukirwa ibyabaye.

Ubu, ikibandwaho ni ugushakisha amafoto y’abashyinguye mu nzibutso, ariko bikajyana no kwegeranya ibindi bimenyetso.

Ibi ni bimwe mu bikoresho abishwe muri Jenoside i Kibirira bari bafite.
Ibi ni bimwe mu bikoresho abishwe muri Jenoside i Kibirira bari bafite.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nyiraneza Clotilde, avuga ko nyuma yo kurangiza kubaka neza inzibutso, hazakorwa ibitabo bikubiye mo amazina n’amafoto y’abishwe ndetse bakanegeranya ubuhamya bw’abarokotse bikazajya byifashishwa.

Uyu muyobozi avuga ko impamvu bitararangira gukorwa ari uko akarere gashaka kubyitegura neza kandi kagashaka abaterankunga maze kagakora igikorwa giteguye neza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka