Ingabo na Polisi ba UN muri Darfur bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 19

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 cyatangiye itariki 07/04/2013, cyanabereye mu ntara ya Darfur mu gace ka Elgeneina muri Sudani, giteguwe n’Ingabo na Polisi y’u Rwanda bashinzwe kugarura amahoro muri ako gace.

Uwo muhango wanitabiriwe n’ingabo z’amahanga zifatanya n’Ingabo na Polisi y’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Elgeneina, hamwe n’incuti z’u Rwanda z’Abanyasudani, nk’uko itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace ribivuga.

Ingabo za UN ziri mu rugendo rwo kwibuka rwitwa “Walk to remember”.
Ingabo za UN ziri mu rugendo rwo kwibuka rwitwa “Walk to remember”.

Umuhango wo kwibuka watangijwe n’urugendo rwitwa "walk to remeber", rureshya n’ibirometero bibiri, kugera aho ingabo z’u Rwanda zikambitse, akaba ari naho bakurikiraniye ibiganiro.

Kwibuka kw’ingabo z’u Rwanda zifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ndetse n’Abanyasudani, byanakorewe mu tundi duce twa Darfur, harimo n’agace ka El Fasher, ahari inkambi nini y’Ingabo zagiye kubungabunga amahoro.

Abari muri uwo muhango bose bafashe n'umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abari muri uwo muhango bose bafashe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu ngabo za UN ziri i Darfur, Mohammed Yonis, asaba Ingabo ziva mu bihugu bitandukanye byo ku isi, kwamagana jenoside mu bihugu by’iwabo, no gufatira urugero ku Rwanda rwashoboye kunga abenegihugu no kwiyubaka, kugeza n’ubwo rugeze ku kwego rwo kubungabunga amahoro ku isi mu myaka 19 gusa ishize.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nka ahandi hose twashoje igikorwa cyo kwibuka abacu bazize uko Imana yabaremye kuriyi taliki ya 13/04/2013 saa 17:45 pm,Umuhango witabiriwe n’Ingabo Z’Urwanda za Rwanbatt 34 (53 Inf Bn Alpha Coy)zikorera muraka gace ka ElGeneina mu burengerazuba bwa Darfur (PKF,Milobs & Staff Officers & Civpols) kandi byitabiriwe n’Abanyamahanga benshi nka NIFPU 1,BANFPU 2,Inshuti zacu z’Abarundi bikaba byashojwe na Maj Jackson KARAMBIZI amahoro.

yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

One global impact of the Rwandan genocide is that it served as impetus to the creation of the International criminal court.

Jackson KARAMBIZI yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

amahanga yose agomba kumenya uko genocide yakorewe abatutsi yabayeho kandi n;inkomoko yayo, ibi rero nta kundi byagerwaho atiri uko abanyarwanda baba hirya no hino biretse amahanga ko genocide yabaye ndetse ngo berekane n’ububi byayo!! ibi rero nibyo bikorwa ku isi yose aho bibuka miliyoni y’abatutsi yiswe izira uko yavutse!!

kiza yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka