Ibitaro bya Rwamagana byibutse abari abaganga n’abaforomo babyo bishwe muri Jenoside

Ibitaro bya Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki 19/06/2014, byibutse ku nshuro ya 20 abari abaganga, abaforomo n’abandi bakozi babikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze bafasha n’abakecuru babiri barokotse Jenoside batishoboye kubona ibikoresho byo mu nzu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Yvonne Kayiteshonga wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima muri uyu muhango avuga ko kwibuka bifasha Abanyarwanda kwishyira hamwe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi bakibutsa abarokotse Jenoside ko ubumuntu bugihari.

Abagize umuryango w'Ibitaro bya Rwamagana bakoze urugendo rutuje rwo kwibuka.
Abagize umuryango w’Ibitaro bya Rwamagana bakoze urugendo rutuje rwo kwibuka.

Dr Kayiteshonga yasabye abakora mu nzego z’ubuvuzi gukura isomo rikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka inshingano n’umuhamagaro bafite wo guharanira kurengera ubuzima bw’umuntu, ariko na none agaragaza icyizere cy’uko abaganga n’abaforomo bariho ubu mu Rwanda bakunda abantu n’igihugu ku buryo imyitwarire mibi yaranze bamwe mu baganga mu gihe cya Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Nkuranga Jean Baptiste, yavuze ko umuryango w’Ibitaro bya Rwamagana wibuka abari abakozi b’ibi bitaro ndetse n’ab’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside kugira ngo babasubize agaciro kabo kandi bikaba isomo rikomeye ryo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi kandi Abanyarwanda bose bagaharanira kwiyubaka.

Dr Yvonne Kayiteshonga ashyira indabo ku mva anunamira imibiri ishyinguyemo.
Dr Yvonne Kayiteshonga ashyira indabo ku mva anunamira imibiri ishyinguyemo.

Abahoze ari abakozi b’Ibitaro bya Rwamagana ndetse n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bishwe muri Jenoside bamaze kumenyekana bagera kuri 15 ariko hakaba hagishakiswa amakuru ku bandi bahoze ari abakozi babyo baba bataramenyekana.

Uyu muhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka no kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigabiro, ubuhamya n’ibiganiro; byose byagarukaga ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hakagarukwa ku ntambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka ndetse no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Uyu muhango waranzwe no kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Uyu muhango waranzwe no kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Muri uyu muhango kandi umuryango mugari w’Ibitaro bya Rwamagana wafashije abakecuru babiri barokotse Jenoside batishoboye, bari baherutse kubakirwa amazu ku mudugudu wa Kabuga, akagari ka Sibagire ho mu murenge wa Kigabiro, kubona ibikoresho byo mu nzu; byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka