Huye: Ahiciwe abagore n’abana 326 ngo hazashyirwa urwibutso rwa Jenoside

Mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 5 Kamena 2015 ahitwa ku Muyogoro bibutse abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bakajugunywa mu cyobo cyari mu kibanza cya murumuna wa Burugumesitiri wa Komini Runyinya, Hategekimana Deogratias.

Aha habereye igikorwa cyo kwibuka akaba ari naho hazubakwa urwibutso rukazaba nk’ikimenyetso gikomeye kizajya kigaragaza amateka mabi yahabaye, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, yabitangaje.

N’ubwo bibukaga abagore n’abana bishwe mu gihe cya Jenoside muri rusange,ngo byabaye n’umwanya wo kwibuka no gutekereza abaciwe mu Mudugudu w’Akagarama aho mu Muyogoro.

Abana biga mu bitabiriye kwibuka abagore n'abana baguye mu Muyogoro.
Abana biga mu bitabiriye kwibuka abagore n’abana baguye mu Muyogoro.

Annonciata Mukandagano, umwe mu barokotse Jenoside wo mu Muyogoro, yavuze ko abagore n’abakobwa bahiciwe atari ho bavuka ahubwo ngo bari bahahungiye baturutse za Nyaruguru.

Ngo bari baretse kubica bavuga ko kuva na kera ntawica abagore n’abakobwa, nyamara ariko ngo ntibyashimisha abagore bo mu miryango bari bajyanywemo bituma nga bashaka kuhabirukana ko bakabasubiza iwabo.

Igikorwa cyo kwibuka abagore n'abana baguye mu Muyogoro cyabimburiwe n'urugendo rwakozwe n'abantu bakuru ndetse n'abana.
Igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana baguye mu Muyogoro cyabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abantu bakuru ndetse n’abana.

Ngo byaje kwemezwa rero ko basubizwa iwabo, ni uko barongera barabegeranya, babashorera nk’ababajyanye iwabo nyamara bageze hafi yo kwa Burugumesitiri Hategekimana Deogratias, wari utuye hafi aho,barabica babajugunya mu cyobo cyari mu kibanza cy’uwo muburugumesitiri ngo cyari cyacukuwe babumba amatafari.
Babonywe n’umukecuru usigaye ahatuye.

Nyuma ya Jenoside, aka gace biciwemo kagizwe umudugudu watujwemo abantu nyuma ya Jenoside, ni uko kwa murumuna wa Burugumesitiri hatuzwa umukecuru witwa Domitila Mukangenzi.

Mukangenzi avuga ko akubura mu rugo yaje kubona agahanga, abibwira ubuyobozi, ni uko bacukuye basangamo abandi bantu benshi.

Eustache Mudatsikira, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Huye, yasabye ko hagira ikimenyetso gishyirwa aho abo bagore n’abana bashyizwe bamaze kwicwa.

Umuyobozi w’akarere kandi yabizeje ko bagiye kureba icyo bakora kugire ngo bimure uwo mukecuru uhatuye dore ko na we ari umupfakazi wa Jenoside, kugira ngo azabe ari ho urwibutso rujya.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka