Inzozi Lotto yiyemeje gutanga Miliyoni zisaga 60Frw n’iyo zaramuka zitabonye uzitsindira

Tombola ishinzwe guteza imbere Siporo mu Rwanda ‘Inzozi Lotto’, iratangaza ko igiye kujya iha amahirwe yo gutsinda, abantu baje ku mwanya wa kabiri bakegukana amafaranga batsindiye, igihe tombola ya Impamo Jackpot izajya iba yabuze umuntu wabaye uwa mbere.

Bitangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’uwo mukino w’amahirwe, bugejejweho impungenge n’abakiriya bawo, ko bakeneye amahirwe ya kabiri igihe bakinnye ntibuzuze amanota cyangwa bakinnye bagatsindira amafaranga makeya, kandi hari amenshi atatanzwe.

Abatoni Camilla ushinzwe itangazamakuru muri Inzozi Lotto, avuga ko Inzozi Lotto ari tombola y’Igihugu, yashyizweho ifite umugambi wo guteza imbere siporo mu Rwanda ku buryo buri wese ukinnye, hari umusanzu aba ahaye Minisiteri ya Siporo, iyi gahunda ikaba ifite uruhushya ruzamara imyaka icumi, abantu bakina bagakira ariko bakanatanga umusanzu mu mikino.

Avuga ko muri rusange hari uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bifashisha mu gukina, aho umuntu ashobora gutsindira Miliyoni imwe y’amafaranga buri munsi, mu mukino witwa Igitego Lotto ku itike igura 300Frw, kuri uyu mukino abantu batatu bakaba ari bo batsindira Miliyoni eshatu buri munsi, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, abakina bakaba bakanda *240*1# bagakurikiza amabwiriza.

Abatoni avuga ko mu mukino wa Impamo Lotto, ukinwa buri munsi, umuntu ashobora gutsindira asaga Miliyoni 60Frw, uyu mukino ukaba ukinwa umuntu yandika *240*2#, cyangwa *240# agakurikiza amabwiriza, aha ho hakanaboneka imikino ya Impamo, Igitego n’indi mikino ya buri minota itanu ya Quick Ten, Quick Lotto na Watatu.

Abatoni avuga ko byaje kugaragara ko muri ‘Impamo Jackpot’ abantu badatsinda cyane, hakaba harimo ibigiye guhindurwa, bityo amafaranga akarushaho gutangwa kandi hakanatangwa amahirwe ya kabiri ku bitabiriye gutombora.

Agira ati “Twabonye abantu bakina, ariko batubwira ko badatsindira amafaranga menshi, dufata umwanzuro ko amahirwe ya kabiri azajya ahabwa abantu baguze amatike menshi kurusha abandi”.

Yongeraho ati “Niba ari nk’abantu 10 cyangwa 100 tugakoramo tombola tugatanga Miliyoni eshatu, nabwo bavuze ko bifuza izo miliyoni 60, turavuga tuti reka tuyabahe, ariko tubasaba na bo gukina cyane, ku buryo ayo mafaranga niyongera kubura uyatombora mu byumweru bibiri biri imbere ayo mafaranga azatangwa”.

Abatoni avuga ko uku kwezi bakwise ukwezi kwa Jackpot kuko byanze bikunze amafaranga ya Jackpot kuri ubu amaze kurenga Miliyoni 61 Frw agomba gutangwa muri uku kwezi.

Impamo Jackpot ikinwa buri munsi, bagashaka uwayitsindiye ku cyumweru. Iyo atabonetse barakomeza bakayipiganira kugeza ku kindi cyumweru, ari na ko bagenda bazamura amafaranga ya Jackpot.

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024 nihataboneka uyatsindira no mu byumweru bibiri biri imbere ntaboneke, ngo bazahita bayaha uwagerageje wahuje imibare ine n’undi w’inyongera (bonus), mu gihe abagerageje muri ubwo buryo bahuza ari benshi bakazagabana izo Miliyoni zisaga 60 Frw.

Naho ku mikino bakina mu maduka ya Inzozi Lotto, abakina binjiramo bakishyura mu minota y’ako kanya, ushobora kandi kunyura ku rubuga rwa www.inzozilotto.rw , hose abantu bagakina.

Ku kijyanye no kuba hari abantu batarizera imikino y’amahirwe kubera ko batungurwa no gutsindira ibihembo cyangwa bagatinda gutsinda, Abatoni avuga ko ubuhamya bw’abatsinze ari bwo bugaragaza ukuri kw’iyo mikino.

Agira ati “Abantu batsinze bohererezwa n’ubutumwa bubabwira ko batsinze, tukanereka abatatsinze amatike yatsinze ku buryo umuntu abona ukuntu imibare ye itatsinze, ikaba yatuma yongera gukina ngo atsinde”.

Avuga ko nta banga na rimwe umukozi wa Inzozi Lotto ashobora kumenera umuntu ngo atsinde, kuko hakoreshwa icyuma cyikaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nibikureho kuko hari ubundi buryo siporo yatezwa imbere bidakenesheje abaturage

faustin yanditse ku itariki ya: 9-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka