Gen-Z Comedy yizihije imyaka ibiri imaze itangiye, bamwe babura aho bicara

Ubwo i Kigali habaga igitaramo cy’urwenya cyo kwizihiza imyaka ibiri ishize hatangijwe icyiswe Gen-Z Comedy Show, cyatangijwe muri 2022 n’umunyarwenya Fally Merci, abantu babuze aho bakwirwa kubera ubwinshi.

Mu gutangira iki gitaramo cyitabiriwe na benshi barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, umunyarwenya Merci yabanje kwisegura ko igitaramo gitangiye gitinze, yisegura no ku bantu bishyuye ariko bakabura aho bicara.

Muri Kigali Conference Exhibition Village (KCEV ) hazwi nka Camp Kigali ni ho icyo gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye tariki 21 Werurwe 2024. Cyagombaga gutangira saa moya ariko imiryango igafungura saa kumi n’ebyiri. Byageze saa mbili z’ijoro abantu bagitonze umurongo bashaka uko binjira.

Abanyarwenya bataramiye abacyitabiriye biganjemo Abanyarwanda kuko ari igitaramo cyaje guha urubuga aba bahanzi nk’uko Fally Merci yabisobanuye. Ati “Natangiye iyi Gen-Z Comedy muri 2022 nyuma ya Covid-19 nshaka gukorana n’abanyarwenya bo mu Rwanda ngo natwe tubone aho dukorera bivemo akazi gahoraho n’abakunda urwenya babone abanyarwenya”

Minisitiri Utumatwishima na Fally Merci bakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ibi bitaramo by'urwenya bimaze bitangijwe
Minisitiri Utumatwishima na Fally Merci bakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ibi bitaramo by’urwenya bimaze bitangijwe

Yavuze uko yatangiye ari abanyarwenya barindwi ariko ubu bakaba barenze 100. Ati “Natangiye nshaka aho gukorera mu mahoteli n’ahandi ariko bakambwira kuzana n’itorero ariko njye mbabwira ko nzanye urwenya, nkabona ntibikunda. Nibwo nigiriye inama yo kubanza gukorera aho ubuhanzi art Rwanda iba hari ahakwirwa abantu 40.”

Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci ni we wayoboye iki gitaramo, azana abanyarwenya ku rubyiniro harimo Clement ukora Inkirigito, Rusine batangiranye kuva Gen-Z Comedy Show itangira, Arthur Nkusi uri mu binjije Fally Merci mu mwuga w’urwenya, umunyarwenya uzwi nk’Umushumba, Killaman na Dogiteri Nsabi. Abanyamahanga bari babiri baturutse muri Uganda harimo Dr Hillary Okello na Salvado.

Mu gace kitwa “Meet me tonight” aho Merci yakira umutumirwa, yakiriye Arthur Nkusi wamushimiye ku ntambwe yagezeho. Arthur yaguze ati “Merci akoze ibyo abandi bategura ibitaramo by’urwenya byananiye ari byo gukundisha Abanyarwanda urwenya rukozwe n’abandi Banyarwanda, kuko abandi bazana abanyarwenya bo hanze ariko Merci akorana n’Abanyarwanda kandi mu buryo buhoraho.”

Arthur yashimangiye ko Fally Merci atari umunyarwenya usanzwe ahubwo ari mu beza u Rwanda rufite kandi akaba ari umushoramari n’utegura ibirori mwiza.

Arthur Nkusi winjije Fally Merci mu mwuga w'urwenya yishimiye urwego amaze kugeraho
Arthur Nkusi winjije Fally Merci mu mwuga w’urwenya yishimiye urwego amaze kugeraho

Igitaramo cyarangiye umunyarwenya Michael Sengazi ataje ku rubyiniro kubera ko amasaha yo gusoza yari yageze.

Gen-Z Comedy Show yatangiriye mu Rugando ahakorera ArtRwanda Ubuhanzi, abantu barayimenya barayitabira, aho bakoreraga haba hato, bimukira ahitwa Mundi Center ku Kicukiro, na ho haza kuba hato, bimukira muri KCEV mu ihema ryakira abarenga ibihumbi bitatu.

Umunyarwenya Dr Hillary Okello wo muri Uganda na we yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya Dr Hillary Okello wo muri Uganda na we yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya Rusine ari mu batangiranye na Fally Merci ibitaramo bya Gen-Z Comedy
Umunyarwenya Rusine ari mu batangiranye na Fally Merci ibitaramo bya Gen-Z Comedy
Umushumba ni undi munyarwenya na we washimishije abitabiriye igitaramo
Umushumba ni undi munyarwenya na we washimishije abitabiriye igitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

[email protected]
Ubutaha uzatubwire amafaranga aba yavuyemo ndetse nikigereranyo cyabitabiriye muri rusange

Yamfashije Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 22-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka