Zanzibar: Umuhanzi Zuchu yasabye imbabazi ku gihano yahawe

Umuhanzi w’icyamamare Zuch uturuka muri Wasafi Records, yasabye imbabazi nyuma y’uko yari yahagaritswe mu bikorwa byose by’ubuhanzi mu gihe cy’amezi atandatu kubera imyitwarire yagaragaje mu gitaramo aheruka gukorera muri Zanzibar kiswe ‘Fullmoon Kendwa Night’ ku itariki 24 Gashyantare 2024.

Zuchu yasabye imbabazi nyuma y'uko yari yahagaritswe mu gihe cy'amezi atandatu
Zuchu yasabye imbabazi nyuma y’uko yari yahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu

Zuhura Othman Soud, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Zuchu yari yahanwe n’Inama njyanama ishinzwe iby’ubuhanzi muri Zanzibar (Zanzibar Arts, Census, Film, and Cultural Council ‘BASSFU’),nyuma yo kubona imwe mu myitwarire yagize ku rubyiniro ubwo yari muri icyo gitaramo inyuranyije n’umuco wo muri Zanzibar, kandi iyo nama njyanama mu byo ishinzwe harimo kurinda no gusigasira umuco wa Zanzibar.

Nyuma y’icyo gitaramo, amashusho ya Zuchu ku rubyiniro yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu batuye Zanzibar bibaza impamvu ashobora kwitwara atyo muri ibyo birwa.

Nk’uko biri mu nishingano za ‘BASSFU’, yatangiye gukora igenzura kuri iyo myitwarire yagaragaye muri videwo ya Zuchu ku rubyiniro, maze ihita imufatira ibihano, birimo guhagarikwa mu gihe cy’amezi atandatu, yo kuba nta bikorwa ibyo ari byo byose by’ubuhanzi yakorera muri Zanzibar ndetse na Radio zose zo muri Zanzibar zibuzwa gucuranga indirimbo ze mu gihe cy’amezi atandatu, kubera imyitwarire n’amagambo yavuze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa BASSFU, Omar Abdalla Adam, yashimangiye ko inama njyanama ayoboye, ishinzwe kurinda umuco wa Zanzibar.

Yagize ati, "Inama njyanama ifite zo kurinda no gusigasira imigenzo,amahame,n’umuco bya Zanzibar, kubera iyo mpamvu, duhagaritse ku mugaragaro ibikorwa byose by’ubuhanzi bya Zuchu muri Zanzibar mu gihe cy’amezi atandatu, guhera uyu munsi, ku ya 5 Werurwe 2024."

RFI yatangaje ko Zuchu yaciwe amande ya Miliyoni imwe y’Amashilingi ya Tanzania (Sh1 million) ategekwa no gusaba imbabazi mu buryo bw’inyandiko kugira ngo agaragaze ko azajya yubahiriza amahame ajyanye n’umuco mu bindi bitaramo azakorera muri Zanzibar.

Muzi icyo gitaramo cya Zuchu cya Full Moon Party cyabereye ahitwa ku Kirwa cya Kendwa muri Zanzibar ngo yagaragaje imvugo n’ibimenyetso biganisha ku busambanyi, ibyo bikaba binyuranyije n’umuco wo muri Zanzibar.

Abinyujije muri ‘videwo’ yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram Zuchu yasabye imbabazi, ku ikosa ryose ryagaragaye mu mvugo ye muri icyo gitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka