Urupfu rw’umuraperi AKA rwari rwarateguwe - Polisi ya Afurika y’Epfo

Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo, zatangaje ko zataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho guhitana umuhanzi Kiernan Forbes, uzwi nka AKA, ndetse ko aba bantu amakuru agaragaza ko babyishyuriwe nubwo hataramenyekana impamvu.

Urupfu rw'umuraperi AKA rwari rwarateguwe
Urupfu rw’umuraperi AKA rwari rwarateguwe

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bantu, yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, ndetse kuri uyu wa Kane bakaza kugezwa imbere y’urukiko rw’i Durban.

Muri Gashyantare 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuraperi AKA, yishwe arasiwe hanze ya ‘restaurant’ yo mu mujyi wa Durban ari kumwe n’inshuti ye Tebello Motsoane, uzwi nka Tibz.

Lt Gen Nhlanhla Mkhwanazi, umuyobozi wa Polisi ya KwaZulu-Natal, yatangaje ko mu iperereza ryakozwe, rigaragaza ko aba bantu bari bamaze igihe bategura igikorwa cyo guhitana AKA, bitewe n’uburyo mbere yo kumurasa bamukurikiranye kuva ku kibuga cy’Indege.

Lt Gen Nhlanhla yagize ati “Ukurikije uko byose bimeze birasa nk’aho ibikorwa byose bari babiteguye, kuko batangiye kumukurikira ubwo yari akiva ku kibuga cy’Indege, gusa Tibz bari kumwe we ntiyari mu bagombaga kuraswa mu bwicanyi bwabereye ku muhanda wa Florida i Durban.”

Lt Gen Nhlanhla yakomeje avuga ko mu iperereza bakoze ryakurikiye ubwo bwicanyi, bigaragaza neza ko aba bantu bari barateguye bitonze uyu mugambi wo kwica AKA, ndetse bari barabihembewe nubwo nta mpamvu iramenyekana.

Yagize ati “Turabizi neza ko babyishyuriwe nubwo tutaramenya impamvu nyamukuru n’ababyihishe inyuma.”

Lt Gen Nhlanhla mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko aba bantu barindwi buri wese yari afite icyo yari ashinzwe, harimo batatu bagombaga kumukurikira avuye ku kibuga cy’Indege, ndetse na babiri bamurashe aho bari bamutegerereje hanze ya restaurant, harimo kandi uwatanze intwaro zifashishijwe ndetse n’uwateguye umugambi wose kugeza ushyizwe mu bikorwa.

Aba bagizi ba nabi, Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko batandatu muri bo bafashwe ku wa Kabiri mu gihe umwe yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ndetse ko babiri muri bo bari bafatiwe mu bwihisho aho bari barahungiye muri Eswatini, bakaba bagomba koherezwa kuburanira muri Afurika y’Epfo.

Bheki Cele, Minisitiri ushinzwe umutekano muri Afurika y’Epfo, yavuze ko urupfu rwa AKA n’inshuti ye Tibz, rwakomeje kuba inzozi mbi ku Banyafurika y’Epfo bitewe n’uburyo ibyabaye byafashwe na camera zo kumuhanda.

Yagize ati “Ndatekereza ko nyuma y’ibi byose nibura Abanyafurika y’Epfo bagiye kuryama bagasinzira.”

Bheki Cele, yakomeje avuga ko ubu icyo abantu bategereje kumenya ari impamvu nyamukuru yatumye aba bantu bapanga umugambi wo guhitana AKA, kuko bigaragara ko atari umuntu wabyutse yamurakariye akajya kumurasa.

Ati “Twese dushishikajwe no kumenya impamvu nyamukuru y’ibi byose. Ibintu birasobanutse rwose kuko iki kirego ntabwo ari icy’umuntu wabyutse yarakaye. Ubihera ku mugambi uburyo uteguwe ndetse n’uburyo washyizwe mu bikorwa.”

AKA yari azwi cyane muri Africa y’Epfo no ku rwego mpuzamahanga, kubera indirimbo ze zakunzwe nka ‘Fela in Versace’ na ‘All Eyes on Me.’ Mu ntangiriro z’umwaka yarasiweho yari yasohoye Album yise Prada, aho yari amaze iminsi ayimenyekanisha.

Ubu bwicanyi kandi bwibukije benshi ubwakorewe Lucky Dube, umuhanzi wari icyamamare mu njyana ya Reggae, wishwe arasiwe i Johannesburg mu 2007.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka