Rayva Havale yasohoye alubumu y’indirimbo zibanda ku rukundo n’ubuzima

Umuhanzi Valens Hakizimana, uzwi cyane nka Rayva Havale uri mu bakizamuka muri muzika Nyarwanda, yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise ‘Love and Life’, yahuriyeho n’abahanzi bakomeye mu Rwanda, ashimangira ko igomba kumubera inzira yo kwaguka mu bikorwa bye bya muzika.

Umuhanzi Rayva Havale arifuza kwagura umuziki ukagera ku rwego mpuzamahanga
Umuhanzi Rayva Havale arifuza kwagura umuziki ukagera ku rwego mpuzamahanga

Iyi alubumu yagiye hanze ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, ikubiyemo indirimbo 12 zitunganyijwe mu majwi gusa, aho zigaruka ku rukundo ndetse n’ubuzima abantu banyuramo umunsi ku munsi.

Mu kiganiro Rayva Havale yagiranye na Kt Radio ku wa Kane, yavuze ko iyi alubumu kugira ngo ayishyire hanze byamusabye igihe ndetse aba ahagaritse kugira ibindi bikorwa bya muzika agaragaramo, mu rwego rwo kuyiha umwanya kugira ngo izasohoke ikoze neza nk’uko yabyifuzaga.

Yagize ati “Byansabye kumara igihe kinini ntashyira ibihangano bishya hanze, kuko nari mpugiye mu gutegura neza alubumu ngo izagere ku bakunzi banjye n’Abanyarwanda muri rusange imeze neza nk’uko nabyifuzaga.”

Avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangira umushinga wa alubumu mu mpera za 2022, ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Ibiki’.

Akomoza ku izina rya album Love and Life, yavuze ko yaritekereje arikuye ku ndirimbo zigize uyu muzingo.

Yagize ati “Nagize igitekerezo cy’izina rya alubumu, mbikuye ku ndirimbo zigize album ubwayo, kandi n’ubuzima tubamo akenshi haba urukundo, turubamo ndetse twese tunyura no mu buzima butandukanye, aho buri munsi usanga umuntu ashakisha.”

Nk’abahanzi bose bakirwana no kubaka izina muri muzika y’u Rwanda, Rayva avuga ko biba bitoroshye kugira ngo ukore alubumu iriho umubare w’indirimbo zirenga 10, kuko bisaba ubushobozi buhambaye bitewe n’urwego uba wifuza rw’umwimerere w’umuziki ushaka gukora.

Ati “Inyungu muri muzika ku muhanzi ukiri kwiyubaka yo ni nkeya, ntabwo biratungana neza uko umuntu aba abyifuza kandi burya umuziki si ikintu umuntu abyuka agakora mu gitondo ngo nimugoroba usarure, bisaba gutegereza no gukora cyane igihe kikagera ugasarura.”

Amwe mu mazina atandukanye y’abahanzi yahurije kuri iyi alubumu, harimo abaraperi b’ibyamamare hano mu Rwanda nka Racine na we uherutse gushyira hanze alubumu, hari Fireman wakunzwe mu ndirimbo ‘Muzadukumbura’ afatanyije na Nel Ngabo, ndetse na Mr Kagame wakunzwe muri ‘Mpa Power’.

Rayva avuga ko gukorana n’aba bahanzi b’amazina asanzwe aremereye muri muzika y’u Rwanda, ari ibintu yifuza kwaguriraho umuziki we ukagera ku rundi rwego, ariko bikazajyana no guhozaho mu bikorwa bye.

Ati “Kwagura umuziki wanjye byatangiriye kuri iyi album, kuko n’abahanzi nakoranye na bo nifuzaga ko bamfasha kugeza uyu muziki ku rundi rwego, kandi n’indirimbo nyinshi ziriho nazikoreye mu nzu zitunganya umuziki z’i Kigali, kugira ngo zigire umwimerere nifuzaga bitewe n’abahanzi nayihurijeho.”

Iyi alubumu itunganyijwe neza mu buryo bw’amajwi, yahuriweho n’aba Producer batandukanye barimo Santana Sauce, X on the Beat, Producer Yeweeh, Yeeh Fanta ndetse na Chan Pro.

Uyu musore umaze imyaka itari myinshi muri muzika, avuga ko yinjiye muri uru ruganda kubera urukundo asanzwe afitiye umuziki, ndetse ko nubwo ataratangira kwinjiza nk’uko abyifuza, yizera ko uyu mwaka ugomba kuba utandukanye n’indi yose yatambutse mu rugendo rwe muri muzika.

Yavuze ko muri uyu mwaka afatanyije n’itsinda rimufasha, ateganya gukora ibitaramo mu mpeshyi ndetse no mu mpera z’umwaka mu rwego rwo kumenyekanisha iyi alubumu, akaba yaratangiye no gukora ku mashusho ya zimwe mu ndirimbo, zikazajya hanze mu mpera za Mata.

Uyu muhanzi, asanga Abanyarwanda batabashyigikiye ngo bakunde ibihangano byabo ndetse babyumve banabisabe ku ma radiyo, bo ubwabo n’iyo bafatanyiriza hamwe mu mbaraga zose bafite bitakunda, agasaba ko abakunzi ba muzika muri rusange bari bakwiye kugira uruhare mu kuzamura abahanzi Nyarwanda, kuko aribyo bizatuma umuziki n’umuco w’u Rwanda umenyekana mu mahanga.

Ati “Bizadushimisha umubare munini w’abahanzi Nyarwanda nibajya batumirwa mu bitaramo mpuzamahanga, kuko bizazamura umuziki wacu ndetse bikamenyekanisha n’umuco wacu.”

Album Love and Life ya Rayva Havale
Album Love and Life ya Rayva Havale
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka