P Diddy arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina n’umugabo mugenzi we

Umuraperi akaba n’umwe mu bahanzi batunze akayabo, Sean Love Combs uzwi nka P Diddy, yongeye gushinjwa ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho kuri iyi nshuro bitandukanye na mbere kuko ashinjwa na Rodney Jones Jr, umwe mu bagabo bahoze bamutunganyiriza indirimbo.

Ibi birego bishya bishinjwa P Diddy, byatanzwe na Rodney uzwi ku izina rya Lil Rod, mu rukiko rwa Manhattan ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare, aho avuga ko yagiye ahatirwa igihe kinini gukora imibonano mpuzabitsina.

Producer Rodney yagaragaje ko ibyo bikorwa byose by’ihohoterwa yagiye abikorerwa ubwo yatunganyaga album nshya ya cyenda y’uyu muraperi, P Diddy yise ‘The Love Album: Off The Grid’. Ndetse ko rimwe yabaga yamunywesheje ku mbaraga ibiyobyabwenge.

Hari aho umunyamategeko wa Rodney, yagize ati: “Rimwe yigeze gukanguka, amaze kuryamana n’abakobwa babiri yari yakodesherejwe na Diddy, yumva atameze neza, akeka ko bari bamuhaye ibiyobyabwenge.”

Ikinyamakuru The New York Times, cyatangaje ko mu byo Rodney ashinja P Diddy harimo ko rimwe yigeze kumufata ubugabo ndetse anamuhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo mugenzi maze amubwira ko ngo ibyo ari ibintu bisanzwe mu ruhando rw’imyidagaduro adakwiye kubigiraho ikibazo.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko Rodney wakoranye na P Diddy hagati ya 2022 na 2023, yavuze ko uyu mugabo yajyaga amukodeshereza abakobwa ngo bakorane imibonano mpuzabitsina, yabyanga akabimuhatira ku gahato.

Shawn Holley, umwe mu bahagarariye Sean Diddy mu mategeko, yavuze ko akimara kubona no kumva ibyo birego byose, basanze ari ibintu bihimbano, ndetse ntiyatinya kuvuga ko wagirango ni filime zimwe zikinwamo ibintu bitigeze bibaho.

Yagize ati: “Dufite ibimenyetso simusiga, bidashidikanywaho byerekana ko ibyo avuga ari ibinyoma byuzuye. Tuzakora ibishoboka dukemura ibyo birego biteye isoni mu rukiko kandi dufate ingamba zose zikwiye kuri abo babikora.”

Uyu mwunganizi wa P Diddy, aganira n’ikinyamakuru TMZ, yavuze ko Lil Rod nta muntu umurimo uretse umubeshyi watanze ikirego agamije gushaka ko ahabwa miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika, ndetse akabikora nta soni ashaka guhabwa umushahara adakwiye.

Iki kirego gishya kije gisanga ibindi bimaze iminsi biregwa uyu muraperi P Diddy, bitanzwe n’abantu batandukanye barimo umugore uherutse kuvuga ko yamufashe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 17 mu 2003. Gusa ariko Sean Diddy n’abunganizi be mu mategeko bakomeje kubihakana bavuga ibyo birego byose bigamije kumuharabika no kumwangiriza izina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka