Jay-Z mu bahanzi bifuzwa mu birori bya ‘Super Bowl 2025 halftime Show’

Nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop na RnB, Usher Raymond IV, yitwaye neza ku rubyiniro ndetse agakora n’amateka mu gitaramo cya Super Bowl half-time Show cy’uyu mwaka, abafana batangiye gusaba ko Jay Z ari we uzabataramira mu 2025.

Jay-Z ni we abafana bifuza mu gitaramo cya Super Bowl 2025 halftime Show
Jay-Z ni we abafana bifuza mu gitaramo cya Super Bowl 2025 halftime Show

Tariki 11 Gashyantare 2024, nibwo habaga igitaramo kiba gitegerejwe n’abakunzi ba muzika batari bake mu mpande z’Isi, giherekeza umukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL (American Football).

Uyu mukino wa nyuma uyu mwaka wabereye mu Mujyi wa Las Vegas kuri Stade ya Allegiant Stadium, urangira ikipe ya Kansas City Chiefs itsinze 49ers ku manota 25 kuri 22.

Ibirori byaherekeje uyu mukino uyu mwaka hari hatahiwe umubyinnyi kabuhariwe, ndetse akaba n’umuhanzi w’ikirangirire Usher Raymond, watanze ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi be n’ab’umuziki muri rusange, aho bivugwa ko kugeza ubu ari we ufite agahigo ko kurebwa cyane kuri televiziyo zerekana iki gitaramo.

Ikinyamakuru Billboard, cyatangaje ko abarenga Miliyoni 120, bakurikiye iki gitaramo kuri televiziyo ya CBS, wakongeraho abagikurikiye kuri Nickelodeon, Univision, Paramount+ ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakagera kuri Miliyoni 123.4.

Nyuma ya Usher uhanyuranye umucyo uyu mwaka, abafana batangiye amatora y’umuhanzi uzatarama muri Super Bowl halftime Show ya 2025, izabera i New Orleans, aho Jay-Z kugeza ubu ari we uza imbere y’abandi bahanzi.

Uyu mugabo usanzwe uri no mu itsinda ritegura iki gitaramo, ubwo yitabiraga imurikirwa ry’igitabo ‘The Book of Clarence’, yabajijwe impamvu ahitamo abandi bahanzi muri Super Bowl halftime Show, akiyibagirwa kandi ari we ubitegura, yavuze ko kwaba ari ukwikunda gukabije.

Yagize ati “Ntekereza ko kwaba ari ukwikunda bikabije, ndamutse ubwange nihisemo kuko haracyari kare.”

Jay-Z na sosiye ye yitwa Roc Nation, kuva mu 2019, ni we ufite amasezerano yo gutegura igitaramo cya Super Bowl halftime Show giherekeza umukino wa nyuma wa NFL, aho ahitamo abahanzi batandukanye bakaza gususurutsa abafana baba bakurikiye uwo mukino.

Jay-Z n'umukobwa we Blue Ivy Carter bakomera amashyi Usher
Jay-Z n’umukobwa we Blue Ivy Carter bakomera amashyi Usher

Mu yandi mazina ahanganye n’irya Jay-Z, harimo umuraperi mugenzi we Lil Wayne, Ariana Grande Butera, uri kwitegura gushyira hanze album nshya, Taylor Swift, wagize umwaka udasanzwe wa 2023, ndetse akaba aherutse gusoza ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi yise ‘Eras Tour’, akaba agiye no gushyira hanze album yise ‘The Tortured Poets Department’, izajya hanze ku ya 19 Mata 2024.

Uru rutonde rw’abifuzwa muri ibi birori harimo kandi na Beyoncé, umugore wa Jay-Z waba ugarutse bwa kabiri nyuma ya 2013, ndetse akaba ari umwe mu bahanzikazi batangiye neza umwaka wa 2024, dore ko na we yamaze kuvuga ko ku ya 29 Werurwe2024 azashyira hanze album ya cyenda yise Renaissance, Act II.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka