Indirimbo za R. Kelly zirimo kugurishwa ku rugero rwa 500%

Nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘Rolling Stone’, indirimbo za R. Kelly z’amajwi n’iz’amashusho, zihererekanywa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, zavuye kuri miliyoni 11.2 zigera kuri miliyoni 13.4 mu cyumweru kimwe gusa.

R. Kelly
R. Kelly

Tariki 27 Nzeri 2021, ni bwo umuhanzi Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, icyamamare muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, mu rukiko rwo muri New York. Igihano yakatiwe kikazamenyekana umwaka utaha mu kwezi kwa Gicurasi 2022.

Nyuma y’aho, urubuga rwa ‘YouTube’ rwahise rukuraho imbuga (channels) za R. Kelly, ariko umuziki we ubu ngo uraboneka ku zindi mbuga. Gusa ngo uko ‘Album’ na ‘streaming’ bya R. Kelly birimo kugurishwa muri iyi minsi ngo byarazamutse cyane n’ubwo uwo muhanzi aherutse guhamwa n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu.

Raporo ya ‘Rolling stone’ yagaragaje ko kuva ku itariki 27 Nzeri 2021, umunsi R. Kelly yahamijweho ibyaha, kugeza tariki 3 Ukwakira 2021, ‘streams’ ze zazamutse zikava kuri Miliyoni 11.2 zikagera kuri Miliyoni 13.4. ‘Rolling stone’ kandi yatangeje ko uko ‘Album’ y’uwo muhanzi igurishwa byazamutse cyane bikagera kuri 517%.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri, nibwo R. Kelly ubu ufite imyaka 54 y’amavuko, yahamijwe ibyaha birimo kuba yashakaga abagore n’abakobwa ndetse n’abahungu avuga ko agiye kubaha akazi, ariko ari ukubasambanya.

Abarega uwo muhanzi ngo babwiye urukiko ibyo yabakoreshaga byose, harimo n’umugore umwe, ngo washinje R. Kelly kuba yaramuhatiye gukuramo inda.

Igihano R. Kelly azahabwa kubera ibyo byaha yahamijwe, ngo kiri hagati y’imyaka 10 n’igihano cyo gufungwa burundu.

N’ubwo ‘Youtube’ yakuyeho ‘channels’ za R. Kelly, ariko indirimbo ze ngo ziracyaboneka ku zindi mbuga nka ‘Apple Music ‘ na ‘Spotify’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka