Eddy Kenzo na Big Fizzo ku rutonde rw’abazitabira igitaramo cya Platini P

Abahanzi bo mu Karere barimo Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda na Big Fizzo wo mu Burundi, ni bamwe mu bateganyijwe kuzifatanya na Platini P mu gitaramo cyiswe ‘Baba Experience’, cyo kwishimira imyaka 14 amaze mu muziki.

Big Fizzo na Eddy Kenzo bazashyigikira Platini P mu kwishimira imyaka 14 amaze muri muzika
Big Fizzo na Eddy Kenzo bazashyigikira Platini P mu kwishimira imyaka 14 amaze muri muzika

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali tariki 30 Werurwe 2024, kikaba kigamije kwishimira urugendo rwa Nemeye Platini mu ruhando rwa muzika kuva yarutangirira muri Dream Boys ari kumwe na TMC, kugeza aho atangiye kwikorana ku giti cye.

Nemeye Platini uzwi nka Platini P ‘Baba’, aganira na KT Radio, yavuze ko uretse intego nyamukuru y’iki gitaramo, yifuza no kongera kwigaragariza abakunzi be batamuherukaga ku rubyiniro, dore ko ari umwe mu bahanzi bazwiho kwitwara neza imbere y’abafana.

Ati “Abakunzi banjye benshi bakunda uko nitwara ku rubyiniro, bari bamaze igihe bansaba kubategurira igitaramo tubashe kugira umwanya uhagije wo gutarama.”

Mu bagomba ku mufasha muri iki gitaramo, Platini yatangaje ko kugeza ubu abahanzi bazaturuka hanze barimo Big Fizzo na Eddy Kenzo aribo bazamushyigikira, cyane ko mu bihe bya vuba bose bakoranye indirimbo.

Ati “Ni ko kuri, Big Fizzo na Eddy Kenzo bazaba bahari mu birori byanjye. Iki gitaramo gisobanura byinshi kuri njye n’abakunzi banjye. Nanjye ubwanjye sinjye uzabona igihe kigeze nkishimira urugendo rwiza nagize mfashijwemo n’abantu bose bagiye bansunika kugeza uyu munsi.”

Platini P avuga ko impamvu yahisemo aba bahanzi, byatewe no kuba basanzwe ari inshuti kuva kera ndetse bagiye banahurira mu yindi mishinga y’indirimbo, haba muri Dream Boys ndetse n’iyo bakoranye atangiye kuririmba ku giti cye.

Eddy Kenzo na Platini bafitanye indirimbo yitwa ‘Toroma’ iri kuri Extended Play yise ‘Baba’, yashyize hanze umwaka ushize bigeze no gukorana ku yitwa ‘No one like me’, ubwo yari akibarizwa mu itsinda rya Dream Boys. Big Fizzo we bakaba bafitanye indirimbo bise ‘Ikosa rimwe’ yagiye hanze mu 2022.

Usibye ibi byamamare byo mu Karere, Platini P avuga ko uko iminsi izegereza igitaramo nyirizina, azagenda agaragaza abandi bahanzi bazamufasha, cyane ko atakwirengagiza abo mu Rwanda haba abo batangiranye ndetse n’abo mu kiragano gishya.

Platini yatangiye urugendo rwe rwa muzika nk’umuhanzi ku giti cye mu 2020, nyuma yo gutandukana na Mujyanama Claude uzwi nka TMC, wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi kuva atangiye gukora muzika wenyine, yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Shumuleta’, ‘Atansiyo’, ‘Veronika’ n’izindi nyinshi zirimo na Jirewu aherutse gushyira hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka