Davido yasabye Kanye West gutera umugongo Adidas akamwiyungaho muri Puma

Umuraperi Kanye West, nyuma y’uko akomeje kugirana ibibazo n’uruganda rwa Adidas rukora inkweto, mugenzi we Davido ukomoka muri Nigeria yamusabye kumusanga muri Puma abereye Ambasaderi ku rwego rw’Isi, agatera umugongo Adidas.

Davido yasabye Kanye West kumwiyungaho muri Puma
Davido yasabye Kanye West kumwiyungaho muri Puma

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo Kanye West uzwi ku kabyiniriro ka ‘Ye’, yashyize hanze amashusho yari aherekejwe n’ubutumwa burimo amagambo akomeye, nyuma yo gushinja Addidas kugurisha inkweto ziswe ‘Yeezy’, batabiherewe uruhushya.

Kanye West, muri ubwo butumwa avuga ko uruganda rwa Adidas rurimo gufatirana umubare munini w’abafana be, rukabagurisha izo nkweto nyamara amasezerano bari bafitanye yararangiye mu 2022, ndetse asaba abafana be kutongera kuzigura kuko bari no kubahangika babaha ibipiratano cyangwa se ‘Fake’ nk’uko yabivuze.

Muri ubwo butumwa yagize ati “Ntabwo ari ibyo gusa [Adidas] barimo gushyira hanze amabara atandukanye ya pirate [Fake] nta burenganzira bafite, barandega Miliyoni 250 z’Amadolari kandi ntibigeze banyishyura izi nkweto bashyira hanze zifite izina ryanjye.”

Uyu muraperi w’umuherwe, mu mpera za 2022 nyuma y’uko anenzwe bikomeye kubera gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, ndetse akibasira bamwe avuga ko usanga aribo bihariye ubukungu bw’Isi no kugaragaza ko akunda Hitler wagize uruhare muri iyi Jenoside, yahitanye abarenga Miliyoni esheshatu, byatumye ibigo byinshi bicana umubano na we.

Ni muri urwo rwego Adidas yahise ihagarika ubufatanye yari ifitanye na Kanye West, ndetse bahagarika gukora inkweto ze Yeezy no kumwishyura, ndetse n’ibindi bari bahuriyeho birimo gukorana n’ibigo bye bitandukanye.

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido nyuma yo kubona ubwo butumwa bwa Kanye West, yari amaze gushyira kuri Instagram ye, yahise amugira inama yo kubiyeterezaho akaza bakifatanya mu ruganda rwa Puma, yamamariza. Aho yagize ati “Ye @kanyewest ngwino muri Puma.”

Kanye West na Adidas bakoraga inkweto zitandukanye zakundwaga cyane
Kanye West na Adidas bakoraga inkweto zitandukanye zakundwaga cyane

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika, bivuga ko ibyo uruganda rwa Adidas, rurimo gukora ibisa nko gushaka kugaruza igihombo rwatewe no guhagarika amasezerano rwari rufitanye na Kanye West, bitewe n’uko icyo gihe rwahombye arenga Miliyoni 540 z’Amadolari y’Amerika.

Ni mu gihe Kanye West, nyuma y’uko gutandukana na Adidas, ikinyamakuru Forbes, cyatangaje ko igihombo yagize cyageze kuri Miliyari 1.5 z’Amadolari y’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka