Burna Boy yahariwe umunsi ngarukamwaka mu mujyi wa Boston

Umujyi wa Boston, muri Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ko iya 2 Werurwe ari umunsi wahariwe Umuhanzi Burna Boy ‘Burna Boy Day’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’ibikorwa bye bya muzika n’ubuvugizi.

Burna Boy yahariwe umunsi ngarukamwaka muri Amerika
Burna Boy yahariwe umunsi ngarukamwaka muri Amerika

Ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, nibwo Umuyobozi wa njyanama y’umujyi wa Boston, Ruthzee Louijeune, yashyize umukono ku itangazo rikubiyemo uwo mwanzuro.

Muri iyo baruwa bagaragaza ko uyu muhanzi yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuco, ndetse n’injyana Nyafurika ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.

Igira iti “Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Damini Ebunoluwa Ogulu, uzwi ku izina rya Burna Boy, yavukiye ndetse akurira i Port Harcourt, muri Leta ya Rivers muri Nigeria, ubu akaba ari ikirangirire ku rwego mpuzamahanga, yagize uruhare mu kumenyekanisha Afrobeats ku Isi yose.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Boston bukomeza buvuga ko bushimira cyane uyu muhanzi, waharaniye gakondo ye nk’umunya-Nigeria ndetse w’Umunyafurika abinyujije muri Afrobeats, ndetse ayijyanisha n’igihe kugira ngo ibashe kugera no kumvikana ku bari ku Isi hose.

Bati “Yaharaniye guhindura imyumvire ku njyana n’ubuhanzi ku mugabane wa Afurika, bigera ku Isi hose, ndetse bifungurira amarembo abandi bahanzi baturuka hamwe.”

Abayobozi b’Umujyi wa Boston, bavuga ko binyuze mu bikorwa bye bijyanye n’ubuvugizi, Burna Boy yabaye ijwi ry’abaturage batari bafite kivugira bituma aharanira uburenganzira bwabo.

Bati “Gukoresha urubuga afite ntabwo abikora mu gushimisha abantu gusa, ahubwo abikoresha mu kwigisha, gutera inkunga, kugira uruhare mu biganiro bijyanye n’ubutabera n’imibanire myiza, ndetse n’uburinganire.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bwerekana ko igihugu cya Nigeria, ari cyo gifite umubare munini w’Abanyafurika binjira muri Amerika, ndetse kandi Leta ya Massachusets ni imwe muri Leta 10 za mbere zifite umubare munini w’abaturage bavuka muri Nigeria.

Bati: “Umurage wa Burna Boy utwibutsa ibishoboka, utwibutsa gukomeza kongera amajwi amaze igihe acecetse cyangwa yirengagijwe.

Burna Boy ni umuririmbyi wo muri Nigeria, umwanditsi w’indirimbo akaba na producer watsindiye igihembo muri Grammy Awards, binyuze kuri alubumu ye yise ‘Twice as Tall’.

Mu 2023, ikinyamakuru Rolling Stone cyamushyize ku mwanya wa 197 ku rutonde rw’abahanzi 200 bakomeye b’ibihe byose, muri uwo mwaka kandi yatwaye igihembo cya Headies mu cyiciro cya Afrobeats kubera indirimbo ye yise ‘Last Last’.

Burna Boy yagenewe umunsi wihatiye muri Amerika, nyuma y’uko umwaka ushize mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe David Adeleke wamamaye nka Davido, ubuyobozi bw’umujyi wa Huston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwemeje ko tariki 07 Nyakanga buri mwaka ari umunsi wahariwe uyu muhanzi, ‘Davido Day’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Burna boy is the root of African music, we like him💪

Japhet yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka