Alexis Dusabe ngo yatangiye imyiteguro kare kugirango igitaramo cye kizabe cyiza

Umuhanzi Alexis Dusabe ufite igitaramo tariki 30/06/2013, avuga ko imyiteguro we n’abandi bahanzi bazaba bari kumwe bayigeze kure kubera ko yihaye intego yo kugirango igitaramo cye kizabe ari ntamakemwa.

Alexis Dusabe yagize ati: “Imyiteguro ku ruhande rwanjye irasa nk’aho yarangiye, ni Presque 100%...nabitangiye hakiri kare kuko ndifuza ko igitaramo cyanjye cyazaba parfait. Ndashaka ko ibintu byose bizaba nk’uko nabiteguye kandi bigashimisha abazaba bitabiriye igitaramo bose.”

Alexis kandi yatubwiye ko abazaza kwitabira iki gitaramo bazanyurwa kuko we ubwe ndetse n’abahanzi bazaba baje kwifatanya nawe bazaririmba indirimbo nyinshi zihagije kandi mu buryo bw’umwimerere buzwi ku izina rya Live Music.

Yagize ati: “Tuzaririmba indirimbo zihagije kandi nyinshi, njye ku ruhande rwanjye nzaririmba indirimbo zigera kuri 20. Abandi bahanzi nabo bazaririmba indirimbo zihagije kandi igitaramo cyose kizaba ari Live”.

Igitaramo cya Alexis Dusabe yacyise “Golgotha Vibrant Live Concert” kikazabera muri Serena Hotel.
Igitaramo cya Alexis Dusabe yacyise “Golgotha Vibrant Live Concert” kikazabera muri Serena Hotel.

Alexis Dusabe yakomeje adutangariza ko ibi biri no mu byatumye kwinjira muri iki gitaramo babigira ubuntu ariko umuntu akitwaza amafaranga yo kugura CD kugira ngo atahane n’indirimbo ziriho ubutumwa bwiza.

Yagize ati: “Kwinjira ntabwo twabigize amafaranga ahubwo ni ubuntu. Ni ukuza ukagura CD ya 5000 gusa ubundi ukinjira. Nifuje kubikora gutya kugira ngo buri wese ahabwe amahirwe yo kuza kwifatanya natwe gushima Imana kandi anagire amahirwe yo gutahana CD yanjye iriho ubutumwa bwiza...”

Iki gitaramo cya Alexis Dusabe kizabera muri Kigali Serena Hotel ku cyumweru tariki ya 30/06/2013 guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abahanzi bazaza gufatanya na Alexis muri iki gitaramo cye yise “Golgotha Vibrant Live Concert” ni Dominic Nic, Simon Kabera, Patient Bizimana, Gaby na Guy Badibanga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka