Zigg 55 yambikanye impeta n’umukunzi we Iddo Salama

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Zigg 55 yambikanye impeta n’umukunzi we Umutoni Salama wamenyekanye cyane ku izina rya Iddo Salama.

Ubu bukwe bwagaragayemo abantu banyuranye b’abahanzi, abakinnyi bakinanye na Salama mu ikipe y’igihugu ya Basketball, abakozi bakorana na Zigg 55 muri Rwanda Revenue Authority, inshuti n’abavandimwe, bose bari bishimiye ibi birori.

Ziggy n'umugore we Iddo Salama.
Ziggy n’umugore we Iddo Salama.

Bamwe mu bahanzi baririmbye muri ubu bukwe harimo Christopher n’abahanzi bahoze baririmbana na Zigg 55 mu itsinda “The Brothers” aribo Danny Vumbi na Koudou.

Umuhanzi Dj Pius wo mu itsinda “Two 4 Real” rizwi mu ndirimbo “Imitobe” niwe wafashije gususurutsa ubu bukwe nk’umu Dj.

Ziggy 55 n'umukunzi we mu muhango wo gusaba no gukwa.
Ziggy 55 n’umukunzi we mu muhango wo gusaba no gukwa.

Amagambo anyuranye yagaragaye muri ubu bukwe yifurizaga ibihe byiza aba bombi barushinze ndetse no kuzahirwa mu buzima bushya batangiye.

Iddo, umukunzi wa Ziggy 55.
Iddo, umukunzi wa Ziggy 55.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

wampayekanomaro kawe

ndashaka arisa yanditse ku itariki ya: 2-08-2015  →  Musubize

wampayekanomaro kawe

nteyimbuga gevas yanditse ku itariki ya: 2-08-2015  →  Musubize

nabonye numva ndakunze

nteyimbuga gevas yanditse ku itariki ya: 2-08-2015  →  Musubize

yayaya,ikigage.com

ngabo yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Iyo nintera nziza ateye buriwese yifuza kuzageraho gusa icyonabifuriza nuko bazabyara baga heka .

CR7 yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Iyo nintera nziza ateye buriwese yifuza kuzageraho gusa icyonabifuriza nuko bazabyara baga heka .

Rudasingwa fred yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Muraho! mukomereze aho muguteza umuziki nyarwanda imbere ariko mujye mwibuka n’umuzi wo hanze ya kigari? urugero nko mu KARERE ka BUGESERA naho umuziki n’ubundi bukorirkori birakataje pe?????????????????????????

NIZEYIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka