Abazarushanwa bwa nyuma muri Talentum bamenyekanye
Abateguye amarushanwa ya Talentum amaze iminsi akorwa hirya no hino akaba azasorezwa kuri Stade Amahoro ku itariki 05/01/2013 batugejejeho amazina y’abazahatana kuri finali (final).
Aba bahanzi bagiye batorerwa mu masite (ahantu) hateganyijwe ariho Kigali, Huye, Musanze na Kayonza hagomba kuzavamo umwe uzegukana igihembo cyiswe “Talentum 2012”; nk’uko Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy yabidutangarije.
Skizzy yagize ati: “... nyuma yo kuzenguruka site enye mu gihugu abatsinze ibyo byiciro bose bazahurira Kigali bahatane mpaka havuyemo uzahiga abandi bose akaba nyirimpano nkuko izina ryitiriwe irushanwa ribivuga TALENTUM 2012”.
Kuri uwo munsi kandi hakazabaho igikorwa gisanzwe kibera rimwe na final ya talentum ariyo BYE BYE VACANCE ku banyeshuri baba bagiye kuva mu biruhuko bikuru basubira ku mashuri.
Nk’uko yakomeje abidutangariza kandi, iki gikorwa kizaba gifatanye no kumurika alubumu “Nimbumugabo” y’umuhanzi Lil G.
Dore amazina y’abazahatana kuri final n’aho baturuka:
MUTABAZI Arsene Ruhashya
NSENGIYUMVA Jean Paul Save
NTAHOBAVUKIRA Felix Save
UWIHOREYE Jean Claude Nyarugenge
SHEMA MWIZERWA Darius Gatsibo
BWANAKWELI Gedeon Kicukiro
KAJYIBWAMI Parfait Kimironko
ISHIMWE Theophile Muko
David Straton BIZA Musanze
IMANIGIRANEZA NKINDI Elone Musanze
MUSONI Jean Claude Muhoza
NGABO Fabrice Muhire Burera
BIRORI Yves Muhoza
MBONYIMPA Evaliste Nyabisindu
MUHAYIMANA Elisa Claude Gatsata
HAKIZIMANA Emmanuel Gatenga
TWUMVIRIMANA Pascal Gatsata
Ahmed Jean Bercimas Gikondo
MUKAMUGENO Josephine Simbi
MBANZARUGAMBA Alphonse Matyazo
NYIRINKINDI Ignace Taba
FERI Yusuf Kiramuruzi
BYIRINGIRO Etienne Mukarange
MUGABO Pacifique Ngoma
AYISHAKIYE Aime Pacfique Kayonza
UWIRINGIYIMANA Jodam Rwamagana
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|